Baribaza aho Cassien Ntamuhanga yaba aherereye
Aho Cassien Ntamuhanga aherereye hakomeje kuba amayobera nyuma y’ibyumweru bibiri afatiwe muri Mozambique, nk’uko umunyamategeko we abivuga.
Impirimbanyi zimwe zivuga ko zitewe impungenge n’uko ashobora koherezwa mu Rwanda, aho zivuga ko uburenganzira bwe bwabangamirwa.
Mu Rwanda, Ntamuhanga ni imfungwa yatorotse gereza mu myaka ine ishize, ashakishwaga n’ubucamanza nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba no gukatirwa imyaka yose hamwe 50 y’igifungo.
Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Mozambique babajijwe na BBC dukesha iyi nkuru ntacyo batangaje ku ifatwa rya Cassien Ntamuhanga cyangwa kumwohereza mu Rwanda.
Kuwa mbere, Simao Henrique Buque umunyametegeko we yabwiye BBC ati: “Turacyari gushakisha uko twabona Cassien, ariko ikibabaje ni uko ntacyo turageraho”.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Mozambique yamaganye ifatwa rye, ivuga ko niyoherezwa mu Rwanda bitemejwe n’inkiko bizaba binyuranyije n’amategeko.
Mu cyumweru gishize nibwo hari amakuru yatangajwe mu Rwanda no muri Mozambique ko Ntamuhanga yaba yashyikirijwe abahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
I Maputo, bamwe mu bahatuye babwiye BBC ko bishoboka ko kugeza ubu (kuwa mbere) Ntamuhanga bishoboka ko ataroherezwa mu Rwanda.
Cassien Ntamuhanga ni inde?
Ntamuhanga w’imyaka 39, yavukiye i Kigali, yize muri Kaminuza y’u Rwanda, yamenyekanye mu biganiro bitandukanye ku maradiyo, bivuga kuri politiki n’iyobokamana.
Mu 2009 yagizwe ukuriye radiyo ya gikristu yitwa Amazing Grace – ubu yafunze mu Rwanda.
Mu kwezi ka kane 2014 yaburiwe irengero, nyuma y’iminsi polisi imwerekana hamwe na Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi baregwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba.
Uretse Kizito, aba bandi icyo gihe bahakanye ibyaha baregwaga.
Ntamuhanga yari amaze igihe yumvikana kuri radiyo atanga ibitekerezo bya politiki bitavuga rumwe na leta.
Yongeye kuvugwa cyane mu kwa 11/2017 ubwo yatorokaga gereza ya Mpanga hagati mu Rwanda akabasha kugera mu mahanga, byavuzwe ko yakoresheje imigozi kandi hari abamufashije.
Mu myaka micye ishize yagaragaye avuga ko we n’urundi rubyiruko rw’abanyarwanda bashinze ishyaka bise Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna.