Ikigo cyo muri Amerika kirasabira ibihano abayobozi mu Rwanda kubera Rusesabagina

Ikigo Lantos Foundation cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gishinze guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, cytangaje ko cyatanze urwandiko muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga  n’iy’ikigega cya leta muri Amerika, gisabira ibihano abayobozi babiri b’u Rwanda ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

Abo  ni minisitir w’ubutabera bw’u Rwanda, Johnston Busingye hamwe n’umukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Colonel Jeannot Ruhunga. Iki kigo gitangaza ko bashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu kuri Paul Rusesabagina kucyo icyo kigo cyse kumushimuta ngo kwabaye mu kwezi kwa munani 2020.

Icyo kigo cyatanze ibyemeza y’uko abo bayibozi babiri bashobora kandi bakwiye guhanirwa kuba baragize uruhare muri icyo gikorwa.

 

Gikomeza kivuga ko barenze ku mategeko mpuzamakungu arengera abantu bose kugira ngo ntibashimutwe.

Ikigo Lantos Foundation cyavuze ko urwo rwandiko rusabira ibihano abo bayobozi rwashyikirijwe kandi abategetsi b’u Bwongereza hamwe n’abo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi kibasaba kugira icyo bakora ku ruhande rwabo mu gufatira ibihano abo bayobozi.

Urwo rwandiko rwerekana ko rwashyikirijwe abo bategetsi bo muri Amerika n’u Burayi tariki 18 Gicurasi 2021.

Ku ruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza ku bivugwa. Gusa u Rwanda rwakunze gushimangira ko rutashimuse Rusesabagina, ndetse unwe mu bapasiteti wahoze akorera mu Rwanda yemeye ko “yamushutse akamugeza mu Rwanda kubera ko atishimiraga uko yagiraga uruhare mu kwica abantu.”

Ivomo:VOA