U Burayi: Urugaga rw’abavoka rurimo abasaga miliyoni rurasaba ifungurwa rya Rusesabagina
Urugaga rw’abavoka ku mugabane w’u Burayi basohoye itangazo risaba u Rwanda kurekura Rusesabagina ufungiye mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.
Mu itangazo ry’uru rugaga rwitwa European Bars federation-EBF rugizwe n’amahuriro yabo 225 arimo abavoka basaga miliyoni basaba ko Rusesabagina afungurwa vuba na bwangu agasanga umuryango we.
Imiryango itandukanye yakunze gusaba ko uwo mugabo wabanje kwanga abamuburanira, nyuma akavuga ko yivanye mu rubanza, yafungurwa agasubira mu muryango we.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwakunze gusubiza ko azahabwa ubutabera buboneye. Gusa The Source Post ntirabina icyo u Rwanda rwaba rwavuze kuri iri tangazo.
Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba. abareganwa nawe bakomeje kuburana mu gihe we yikuye mu rubanza.