Ntamuhanga wafashwe na Mozambike yashyikirijwe ambasade y’u Rwanda

Polisi ya Mozambique yemeje ko yataye muri yombi, Ntamuhanga Cassien  watorotse ubutabera bwo mu Rwanda agahungira muri icyo gihugu.

Uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi, amakuru mashya avuga ko yashyikirijwe ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ngo abe yakoherezwa mu Rwanda.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa-RFI yatangaje ko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu warakambye ko Ntamuhanga atakoherezwa mu Rwanda.

Ayo makuru akomeza avuga ko Cassien Ntamuhanga yaburiwe irengero guhera tariki 23 Gicurasi.

Prof Adriano Nuvunga, umuyobozi w’ikigo gishinzwe demokarasi n’iterambere (Centre pour la démocratie et le développement-CDD) muri Mozambique, atangaza koCassien Ntamuhanga yafashwe na polisi agashyikirizwa ambasade y’u Rwanda i Maputo. Gusa yasabye guverinoma ye kureka icyo gikorwa avuga ko ari ukohereza ukekwaho icyaha mu gihugu cye mu buryo budakurikije amategeko.

Ati ” Ibyo bikozwe mu buryo budaciye mu mucyo… nta cyagaragazaga ko hari impapuro zisaba itabwa muri yombi rye yatanzwe n’umucamanza ngo uwo munyarwanda atabwe muri yombi. Ikindi cyakomeje ibintu ni uburyo yoherejwemo kuri ambasade y’u Rwanda. Za ambasade ntabwo zikwiriye guhindurwamo gereza.”

Akomeza avuga ko batizeye uko azafatwa nagezwa mu Rwanda, bityo agasaba abayobozi b’iwabo kureka ibikorwa nk’ibyo.

Mu myaka micye ishize yagaragaye avuga ko we n’urundi rubyiruko rw’abanyarwanda bashinze ishyaka bise Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna. Iryo shyaka ryateje ubwega ko atakoherezwa mu Rwanda, icyo gihe babisabaga umuryango mpuzamahanga.

Ashakishwa nk’uwacitse ubucamanza

Mu 2015, mu rubanza yaregwagamo n’abarimo umuhanzi Kizito Mihigo wapfiriye muri kasho ya polisi mu kwa kabiri 2020, Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Yaje gutoroka gereza ya Mpanga mu Rwanda mu kwezi kwa 11/2017 akoresheje imigozi, nk’uko byavuzwe n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Muri uku kwezi kwa gatanu, Cassien Ntamuhanga yongeye gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rundi rubanza yarezwemo adahari aho we n’abandi bagabo 12 barezwe ibyaha by’iterabwoba, bamwe muri bo bagizwe abere.

Ntamuhanga, ari mu bantu bashakishwa n’u Rwanda kuko bacitse ubucamanza.

Baramagana ko yoherezwa mu Rwanda

Constance Mutimukeye avuga ko bafite impungenge ko yoherejwe mu Rwanda yagirirwa nabi, ko kandi gufatwa kwe no kumwohereza byose binyuranyije n’amategeko.

Ati : “Afatwa mu 2014, yafashwe igihe kimwe na Kizito [Mihigo], na Gérard Niyomugabo uyu waburiwe irengero kugeza ubu.

“Biraboneka ko ibyo babareze byari ibihimbano bazira ko batangije urugaga rugamije impinduramatwara gacanzigo. Barabafunze ngo bace umutwe iyo ‘organisation’.

“Igihe yari muri gereza barumuna be batatu baburiwe irengero kuva mu kwa 10/2016 kugeza ubu.”

Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga
Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga mu rukiko mu 2015

Yongeraho ati : “Kuba kandi yari impunzi ibyo byonyine birahagije ko tuvuga ngo ntajyanwe mu Rwanda.”

Kohererezanya abakekwaho ibyaha hagati y’u Rwanda na Mozambique ni ikibazo kireba amategeko cyangwa ubwumvikane bwashingira ku bucuti ibihugu bigirana.

2px presentational grey line

Cassien Ntamuhanga ni inde?

Ntamuhanga w’imyaka 39, yavukiye i Kigali, yize muri Kaminuza y’u Rwanda, yamenyekanye mu biganiro bitandukanye ku maradiyo, bivuga kuri politiki n’iyobokamana.

Mu 2009 yagizwe ukuriye radiyo ya gikristu yitwa Amazing Grace – ubu yafunze mu Rwanda.

Mu kwezi ka kane 2014 yaburiwe irengero, nyuma y’iminsi polisi imwerekana hamwe na Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi baregwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba.

Uretse Kizito, aba bandi icyo gihe bahakanye ibyaha baregwaga.

Ntamuhanga yari amaze igihe yumvikana kuri radiyo atanga ibitekerezo bya politiki bitavuga rumwe na leta.

Yongeye kuvugwa cyane mu kwa 11/2017 ubwo yatorokaga gereza ya Mpanga hagati mu Rwanda akabasha kugera mu mahanga, byavuzwe ko yakoresheje imigozi kandi hari abamufashije.