Olivier, perezida mushya wa komite itaha ya FERWAFA
Nizeyimana Olivier Perezida wa Mukura VS aravugwaho kuba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Amakuru agera kuri The Source Post ni uko Nizeyimana ari we ufite amahirwe menshi yo gutorwa kuri uyu mwanya nk’umwe mu bantu baharaniye iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi akaba n’umwe mu bumvikana na minisiteri ya siporo.
Mu makuru yo mu nda y’Isi yatambutse kuri Radio 10 muri iki gitondo ni uko Nizeyimana muri iyi minsi aherutse mu nama ari kumwe na bamwe mu bafite ijambo mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bagishwa inama n’inzego zo hejuru mu bijyanye n’uwo mupira.
Nizeyimana ntabwo aratanga kandidatire ye, ariko biteganyijwe ko isaha n’isaha ayitanga mbere yuko igihe ntarengwa cyashyizweho kigera.
Ku mbuga nkoranyambaga z’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda babaye nk’abaca ayo marenga, aho banditse ko bigiye kugera ku musozo.
Uwo mugabo witangiye umupira abicishije mu ikipe ya Mukura VS yabereye perezida mu gihe cy’imyaka isaga 10 aravugwaho kuba yazamura umupira w’amaguru mu Rwanda kuko azi ibyawo, abimazemo igihe kandi akaba n’umwe mu bavuga rikumvikana muri urwo rwego.
Nizeyimana azashyiraho amazina y’abantu bazakorana muri komite ye naramuka atowe.