Umugore yabyaye abana 5, ubuzima bwabo butungura benshi

Abana batanu bavutse bafite ikilo kimwe buri wese, ubu bameze neza, abaganga baravuga ko bazabitaho bose bakabaho bakaba abantu badasanzwe.

Ni ibyishimo biri kugaragara muri Afurika y’epfo by’ivuka ry’impinja eshanu mu bitaro biri hafi y’umujyi wa Johannesburg nk’uko tubikesha BBC.

Urugaga rw’ibitaro rwa Clinix Health Group, ari narwo ny’ir’ibitaro bya Clinix Botshelong Empilweni Private Hospital bavukiyemo, rwatangaje ko aba bana babaye aba gatanu bavutse ari batanu muri iki gihugu guhera mu mwaka wa 1960.

Aba bana batanu – bitwa Siyanda, Sibahle, Simesihle, Silindile na Sindisiwe – bavukiye ibyumweru 30, ni ukuvuga ibyumweru 10 mbere y’igihe gisanzwe.

Ariko ibi bitaro bivuga ko ibyo bisanzwe iyo havutse abana barenze umwe icyarimwe.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro byavuze ko buri mwana yavutse apima ikilo kimwe kirenga kandi ubu bari guhumeka ku bwabo nta byuma bibibafashijemo ndetse ngo bari no kwiyongera ibiro.

Dogiteri Moeng Pitsoe, umuganga wari uyoboye itsinda ryabyaje uwo mubyeyi, yavuze ko hari icyizere ko aba bana bose bazakura.

Yagize ati”Gukora neza cyane ndetse n’uko aba bana bavutse bameze, biduha icyizere ko bazakura.”

“Twizeye ko aba bana batanu bazaba aba mbere [muri Afurika y’epfo] bazashobora gukura bose kandi bakiteza imbere.”

Byitezwe ko aba bana bazava muri ibi bitaro bamaze kuzuza ibiro bibiri umwe umwe.

Hagati aho, abantu batandukanye bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwishimira ivuka ry’aba bana babunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Hari n’umwe mu miryango ifasha watangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwita kuri abo bana.

Ntakirutimana Deus