Perezida Kagame yatanze imbabazi zifungura Ingabire Victoire na Kizito Mihigo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye imbabazi Umuhanzi Kizito Mihigo n’Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza.

Gutanga imbabazi ku bafungwa bitwaye neza, barangije igifungwo kigenwa n’amategeko, bagaragaje n’ubushake biri mu bubasha Perezida wa Repubulika ahabwa n’itegeko Nshinga.

Abahawe izi mbabazi bazisabye muri Kamena uyu mwaka nk’uko byagaragajwe mu nyandiko yatangajwe na Minisiteri y’ubutabera uyu munsi.

Rigira riti:

Itangazo riturutse muri Minisitiri y’Ubutabera

Kigali, tariki ya 14 Nzeli 2018 – Uyu munsi Inama y’Abaminitiri, iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje iibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Bwana Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka.

Icyitonderwa:

1. Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:

· Bugesera: 23

· Nyarugenge: 447

· Musanze: 149

· Gicumbi: 65

· Nyanza: 63

· Rubavu: 158

· Rwamagana: 455

· Nyagatare: 24

· Huye: 484

· Muhanga: 207

· Ngoma: 35

· Rusizi: 7

· Nyamagabe: 23

2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga

4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Kizito Mihigo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, yari kumwe n’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wahanishijwe igifungo cy’imyaka 25[nyuma akaza gutoroka], Dukuzumuremyi Jean Paul ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, n’aho Niyibizi Agnes agirwa umwere.

Ni ibihano bahawe tariki 27 Gashyantare 2015 n’Urukiko rukuru.

Ibyaha 4 yahamijwe ni ukurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Bombi bari batawe muri yombi muri Mata 2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ku rundi ruhande Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 a yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yuko we n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8. Yhamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ni igihano yakatiwe tariki ya 13 Ukuboza 2013.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Perezida Kagame yatanze imbabazi zifungura Ingabire Victoire na Kizito Mihigo

Comments are closed.