November 7, 2024

Umunsi naregeyeho Leta niwo munsi Papa yapfuye, abantu bamaze kubyumva banze no kuza gushyingura-Dr Habineza

Dr Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe na leta avuga ko iri shyaka ryagiye rica mu bihe bikomeye, ariko ryanabonye ko mu Rwanda hari ubwisanzure muri politiki.

Ni nyuma yuko ritsindiye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, intera rigezeho nyuma y’imyaka 10 rishinzwe, n’ubwo ryemewe muri 2013.

Dr Habineza yabigarutseho mu kiganiro Imboni giheruka gutambuka kuri televiziyo Rwanda, yerekana ko hari igihe imyumvire kuri bamwe yari hasi. Aha abihera ku kuba hari abafashe nabi icyemezo ishyaka ayobora ryafashe cyo gutambamira ivugururwa ry’itegeko Nshinga muri 2015, yajyana ikirego mu nkiko bamwe bagatinya kumutabara yagize ibyago, agaragaza ko ari urubuga rwa politiki rwakomwaga mu nkokora n’abantu ku giti cyabo batari basobanukiwe n’ubwisanzure.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kurega Leta mu Rukiko rw’Ikirenga… Ntabwo twatsinze ariko twaraburanye….Nagize ibyago, umunsi nareze niwo munsi Papa yapfuye, abantu bamaze kumva ko nareze banze no kuza gushyingura. Imyumvire yari hasi cyane.”

Gutanga ikirego kikakirwa, ndetse ishyaka rye rikaburana ngo yabonye bishimangira ubwisanzure  buri muri politiki y’u Rwanda.

Yishimira kandi ko ishyaka rye ryishimirwa n’abaturage bumva neza ibitekerezo atanga n’uburyo bigamije kubaka. Uyu murongo ngo ryawufashe nyuma yuko mbere rigitangira ryagaragaje akantu yita ubuhezanguni.

Mu gutera intambwe muri 2014 ryinjiye mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki. Ishyaka ritavuga rumwe na leta rihura n’ayandi ritanga ibitekerezo n’ibyifuzo risangira n’ayandi kuri politiki igihugu kigenderaho.

Mu Rwanda hari amashyaka abiri yemewe atavuga rumwe na leta. Ayo ni Green Party na PS Imberakuri. Aya mashyaka avuga ko kutavuga rumwe na leta bidaasobanura kuyirwanya, ahuwbo ari ukureba ahari icyuho n’ibitakozwe akabigaragaza bigatungana.

Ntakirutimana Deus