Umuganga wo muri CHUB yakatiwe burundu

 

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu Pt Ntawuhiganayo Narcisse wari umuforomo mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB) wateye imiti isinziriza abantu babiri agamije kubiba umwe agapfa.

Uyu Ntawuhiganayo yakoze kiriya cyaha cyo kwica mu mpera za 2019 ubwo yateraga imiti isinziriza uwitwa Iraboneye Jean Felix ikaza kumuhitana agahita amwiba ibihumbi 400 Frw. Uyu yacuruza inite za sosiyete z’itumanaho kuri ibi bitaro.

Umurambo wa Iraboneye Jean Felix baje kuwusanga mu biro bya Ntawuhiganayo Narcisse mu bitaro bya CHUB.

Nyuma kandi yaje gutera iyo miti isinziriza uwari umubitsi muri CHUB witwa Callixte Nizeyimana ariko we ntiyamwica gusa na we yamwibye amafaranga kuko amaze kuyimutera yafunguye agasanduku yabikagamo amafaranga arayamwiba.

Ntawuhiganayo mu bushinjacyaha yavugaga ko uriya yateye imiti ikamuviramo gupfa, yari yamuteye ikinya kugira ngo abone uko amusiramura.

Uyu Ntawuhiganayo yaje gufatirwa ku mupaka w’u Burundi mu mpera za 2019 agerageza gutoroka,  afatanwa 1 700 000 Frw , yabanje kuburanira mu nkiko zisanzwe zimukatira gufungwa imyaka 13.

Nyuma byaje kumenyekana ko yanatorotse igisirikare aza kujyanwa kuburanisirizwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare ari na rwo rwamuhamije ibyaha bitatu akurikiranyweho ari byo kwica, guha umuntu ibintu bishobora kumuhumanya n’icyaha cyo kwiba.

Ntawuhiganayo Narcisse wasomewe icyemezo cy’urukiko mu Karere ka Huye ahakorewe biriya byaha, yahise atangaza ko ajuririye iki cyemezo.

Abo mu miryango y’abakorewe icyaha bashimiye ubutabera bwatanzwe, bavuga ko biteguye no kuregera indishyi.