Ruhango: Akurikiranweho gutema amasaka n’insina akabishyira ku muryango w’uwarokotse jenoside

Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ukekwaho icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abinyujije mu guhora amutoteza, amutera ubwoba, amutuka, amushinyagurira akanamwangiriza umutungo. 

Ni dosiye yashyikirijwe urwo rwego kuwa 10 Gicurasi 2021.

Mu gihe uwahohoterwaga yari yaraye ashyinguye imibiri y’ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ku itariki ya 26/4/2021, yarabyutse asanga hari amasaka batemye bayarambika ku muryango w’inzu ye, agiye kureba aho yavuye asanga yatemwe mu murima we, asanga hari n’insina zatemwemo, hakekwa uregwa kuko yari asanzwe amuhohotera  , akamutuka , akamubwira amagambo  mabi , akamutera ubwoba .Uregwa yanahise ajya kwihisha ubwo havugwaga icyo kibazo mu nama y’abaturage.

Ukekwaho   icyo cyaha  ukomoka mu murenge wa Bweramana , Akarere ka Ruhango  ubu afungiye muri kasho ya polisi ya Ruhango, ku cyemezo cy’umushinjacyaha gifunga umuntu by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ko aburanishwa ibijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Ruhango rukaba rwarahise rushyikiriza dosiye ye Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Muhanga rufite ububasha bwo gukurikirana icyo cyaha.

Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ingana na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, giteganywa mu ngingo ya 11 y’itegeko n°59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
 Ivomo:NPPA