November 7, 2024

Inama ihuza Macron n’abategetsi ba Afurika, kwerekana imbaraga z’u Bufaransa 

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron muri iyi minsi ibiri arakira abategetsi benshi b’ibihugu bya Africa n’abakuru b’ibigo by’imari mu nama yo gufasha Sudan, no gufasha ubukungu bwa Africa nyuma yo gushegeshwa na Covid-19.

None ku wa mbere hari inama yo gushaka uburyo bwo gufasha Sudan ikuriwe na Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok, nyuma y’uko mu 2019 ikuyeho uwayitegetse imyaka myinshi Omar al-Bashir.

Ku wa kabiri hazaba inama yo gushaka uko bafasha Africa kuziba icyuho cya miliyari hafi $300 ku bukungu bwa Africa cyatewe n’ingaruka za Covid-19, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Izi nama zombi zirabera mu kigo kiri hafi y’umunara wa Eiffel i Paris nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

AFP ivuga ko izi nama ari ubundi buryo bwa Perezida Macron bwo kwigaragaza ubwe kuri Africa, no kwerekana ijambo ry’u Bufaransa n’inyuma y’umuryango wa Francophonie.

Abategetsi b’ibihugu bya Africa barenga 20 bazitabira inama yo ku wa kabiri, izaba ari yo nama nini y’abategetsi ibahuje bari kumwe muri iki gihe cy’icyorezo.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari mu  Bufaransa aho yagiye kwitabira izi nama, bivugwa ko azakora n’izindi zigendanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Uruzinduko rwe rushobora kuba ubundi buryo bwo kwiyunga hagati y’ubutegetsi bwombi, ubu burebana neza nyuma yo kwemeranywa kuri raporo zivuga ko hari uruhare u Bufaransa bwagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kuzahura Sudan no gufasha Africa

Hamdok yabwiye AFP ko yizeye ko Sudan muri uyu mwaka ishobora kwishyura umwenda wa miliyari $60 ibashije kugira ayo ikurirwaho no kubona amasezerano y’ishoramari yava muri iyi nama ya Paris.

Umwenda wa Sudan kuri Paris Club – irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo, uyingayinga 38% by’umwenda wa miliyari $60 ifitiye abayigurije bo mu mahanga.

Hamdok yabwiye AFP ati: “Tugiye i Paris kureshya abashoramari b’abanyamahanga ngo babone amahirwe ari muri Sudan.

“Ntabwo tugiyeyo gushaka inguzanyo cyangwa inkunga.”

Leta ya Sudan iri kugerageza kuzahura ubukungu bwa Sudan bwashengabaye, no kurangiza kwigizwayo mu bubanyi n’amahanga bwabayeho ku gihe cya Bashir.

Imyaka igera kuri 30 y’ubutegetsi bwa Bashir yaranzwe n’ibihano mpuzamahanga byagize ingaruka ku bukungu bwa Sudan.

Mu kwa 12 umwaka ushize, Washington yavanye Sudan ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba, ibi biyikuraho igihato cyo kubona ishoramari ry’amahanga.

Gusa Sudan iracyafite ibibazo birimo kurangiza intambara n’imitwe yitwaje intwaro mu burengerazuba mu gace ka Darfur ndetse no muri leta z’amajyepfo za South Kordofan na Blue Nile.

Abatuye Africa ntibazahajwe cyane na Covid-19 nko mu bindi bice by’isi, ariko icyuho mu bukungu kiraboneka.

Ikigega cy’imari FMI/IMF kiburira ko mu muhindo uyu mwaka Africa ishobora kuzaba ibura imari ikeneye mu bikorwa by’iterambere ry’ahazaza, gishobora kugera kuri miliyari $290 kugeza mu 2023.

Mu kwa gatanu mu 2018 ubwo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yari mu ruzinduko i Paris, akakirwa na mugenzi we w'Ubufaransa Emmanuel Macron
Mu kwa gatanu mu 2018 ubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari mu ruzinduko i Paris, akakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron/AFP