Davis D yasohoye indirimbo yuzuyemo agahinda k’ifungwa rye

Davis D yari amaze iminsi muri gereza ashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka 18 y’amavuko. Yafunganywe na  Kevin Kade washinjwaga gusambanya umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka 18.

Dosiye yabo yciye mu nzira zikurikizwa, maze tariki ya 5 Gicurasi bitaba urukiko ariko ntibaburana, bongeye kurwitabara tariki 12 Gicurasi baraburana, nyuma y’iminsi itatau urukiko rutegeka ko barekurwa by’agateganyo.

Davis D yaje gukora iyi ndirimbo nyuma y’iminsi itatu arekuwe, avugamo ko ari umwere, ariko akanibaza niba atari mu nzozi. Ashimira abamufashije muri urwo rugendo rutoroshye, ari nako abiririmba muri iyo ndirimbo.

 Ifatwa ry’uyu muhanzi n’ibyatangajwe icyo gihe

Iby’itabwa muri yombi ry’uyu muhanzi byatangajwe n’ikinyamakuru Igihe ko ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, nyuma yo guhamirizwa aya makuru n’Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wemeje ko abo bahanzio batawe muri yombi. RIB yatangaje ko  Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, nawe ajyanwa gufungwa. Aba bahanzi bafunganywe kandi na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

RIB yatangaje ko ibyi byaha bakekwagahi babikoreye muri Kicukiro no muri Nyarugenge ku matariki atandukanye; tariki 18 na 19 Mata 2021.

Yaba uwakorewe icyaha n’abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

Davis D yatawe muri yombi ari ‘Live’ kuri Instagram

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, ubwo Davis D yari Live kuri Instagram ari kuganira n’amagana y’abakunzi be binyuze mu kiganiro “Ally Soudy on air” gitegurwa n’umunyamakuru Ally Soudy ukunze gutumira ibyamamare, akabiganiriza ku ngingo zitandunye.

Ahagana mu ma saa tatu n’igice zishyira saa yine z’ijoro, nibwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bageze mu rugo kwa Davis D aho atuye mu Karere ka Kicukiro basanga ari mu kiganiro.

Nk’uko umubyeyi w’uyu muhanzi, Gakuru Jean Damascene, yabitangarije IGIHE, ngo bakihagera bavuze ko bashaka Davis D, murumuna we ababwira ko ari mu kiganiro. Bamubwiye ko bamutegereza akagisoza nta kibazo.

Nyuma y’iminota ikabakaba 30 ngo aba bakozi ba RIB bari batangiye kurambirwa gutegereza bahamagaye aba polisi baza guta muri yombi uyu muhanzi wari ukiri ‘Live’ kuri Instagram. Davis D yashidutse Polisi imugeze hejuru, yihutira guhagarika ikiganiro yarimo huti huti ku buryo abari bamukurikiye bagizeze ngo ni internet imunaniye cyangwa telefone ye igize akabazo kuko yagiye adatanze ibisobanuro.

Se wa Davis D yagize ati “Yari ari kuganira na Ally Soudy nanjye nari mu bari bakurikiye, ngiye kubona mbona avuyeho ngira ngo ni internet imushiranye cyangwa telefone yamuzimanye kuko narinzi ko yiriwe yiruka mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya.”

Ally Soudy wari uyoboye ikiganiro cya Davis D n’abakunzi be kuri Instagram, yabonye uyu muhanzi avuye ku murongo yishyiramo ko ari ikibazo cya Internet.
Ati “Internet iramunaniye, turaje twongere tumugerageze aragaruka!” Icyakora icyo batamenye ni uko uyu musore yari yamaze gutabwa muri yombi.

Umukobwa uvugwaho gusambanywa yahuriye na Kevin Kade kwa Davis D
Nk’uko amakuru aturuka imbere muri Incredible Records ireberera inyungu z’aba bahanzi bombi abivuga, ku itariki 18 Mata 2021 nibwo ngo uyu mukobwa yahamagaye Kevin Kade kuri telefone yifuza ko bahura.

Bagenzi Bernard, Umuyobozi wa Incredible Records, yatangaje ko uyu mukobwa yahamagaye kuri telefone Kevin Kade mu masaha yari ari mu rugo kwa Davis D, icyakora ngo ntaramenya neza niba koko uwo mukobwa yarahuye na Kevin Kade.

Ati “Amakuru twabonye ajyanye n’impamvu zatumye babata muri yombi, ni uko uyu mukobwa yahamagaye Kevin Kade ku itariki 18 Mata 2021 mu masaha uyu musore yari ari kwa Davis D, ariko ntabwo turamenya neza niba barabonanye.”

Bagenzi Bernard yavuze ko Davis D ababajwe bikomeye no kuba ari kuzira umukobwa atanazi, atanibuka n’isura ye kuko we atari asanzwe anamuzi.
Ati “Davis D yababaye cyane kuko ari kuzira umukobwa atazi n’isura, yatubwiye ko rwose atamuzi na gato.”

Umukobwa wari waratorotse iwabo bamusanze mu rugo rw’umusore witwa Habimana Thierry

Uyu mukobwa w’imyaka 17 bivugwa ko yari amaze iminsi irenga 7 yaratorotse iwabo, anakuraho telefone ye ngendanwa.

Mu kumushakisha hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano, babonye imwe muri nimero za telefone bavuganye bwa nyuma mbere y’uko akuraho telefone basanga ni iya Kevin Kade.

Ng’uko uko uyu muhanzi yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure kuko byakekwaga ko ubwo yavuganaga n’uyu mukobwa tariki 18 Mata 2021 baba barahuye bakaryamana.
Uyu muhanzi agitabwa muri yombi yasabwe kugaragaza aho uyu mukobwa ari.

Mu kubisobanura, Bagenzi Bernard yagize ati “Basabye Kevin guhamagara uyu mukobwa akabarangira aho aherereye bitewe n’uko yari yarakuyeho telefone, yari asigaye akoresha iy’umukozi wo mu rugo rushya yabagamo mu guhamagara Kevin Kade. Niyo nawe yifashishije amuhamagara amubwira ko ashaka ko bahura bamusanga mu rugo rwa Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.”

Davis D yaje gutabwa muri yombi tariki 24 Mata 2021 nyuma y’amakuru inzego zishinzwe iperereza zari zabonye ko uyu mukobwa yaba yarahuriye na Kevin Kade mu rugo rwa Davis D ruherereye ku Kicukiro.

Yaba Umubyeyi wa Davis D n’Ubuyobozi bwa Incredible Records bavuga ko bizeye ubutabera

Bagenzi Bernard ureberera inyungu za Davis D binyuze muri Incredible Records yabwiye Igihe ko amakuru bafite agaragaza ko uyu muhanzi nta cyaha na kimwe yakoze kijyanye no gusambanya uyu mukobwa cyangwa ubufatanyacyaha, bityo basanga inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zikwiye gushishoza zasanga ari umwere zikazamurekura.

Umubyeyi wa Davis D we yavuze ko kugeza ubu bamaze gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko bazafasha uyu muhanzi mu bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko.

Ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021, nibwo bwa mbere agomba guhura n’itsinda ry’abanyamategeko bazamwunganira mbere y’uko abazwa n’ubugenzacyaha. Twizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzakora akazi kabwo kandi buzagaragaza ko arengana.”

Ubu butabera baje kubuhabwa, ubwo barekurwaga by’agateganyo, ni nyuma yuko umucamanza wo mu Rukiko Rwibanze rwa Nyarugenge yatesheje agaciro icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyasabiraga abahanzi Davis D, Kevin Kade n’umufotozi Habimana Thierry, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kubashinja gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umucamanza yagombaga gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo urubanza rwatangiye, yari inshuro ya kabiri abaregwa bitabye urukiko kuko mu cyumweru gishize ubwo bitabaga bagaragaje inzitizi zirimo no kutabona dosiye y’ibyo baregwa.

Ubushinja cyaha bwashinjaga muhanzi Davi D gutiza inzu Kavin Kade yo gusambanyirizamo umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Kevin Kade we yashinjwaga gusambanya uyu mwana kuko ubushinjacyaha bwavugaga ko umukobwa ariwe umushinja.

Ubushinjacyaha mu rukiko kandi bwashinje Habimana Thierry nawe kubonana n’uyu mwana nyuma yo kuva kwa Kevin Kade.

Umucamanza yasanze nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite bugaragaza ko kiwa 18 Mata aba basore baba barasambanyije uwo mwana ahita ategeka ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Indirimbo ITARA