Umugabo washyize Pakistan mu bihangange bifite intwaro kirimbuzi yapfuye

Umugabo ufatwa nka “se w’igisasu kirimbuzi cya Pakistan”, Dr Abdul Qadeer Khan, yapfuye ku myaka 85 nyuma yo kujyanwa mu bitaro arwaye Covid-19.

Dr Khan yashimagizwaga nk’intwari y’igihugu kubera guhindura igihugu cye icya mbere cya kisilamu ku isi gitunze intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Ariko yaranazwi ku gukora magendu y’amabanga yo gukora intwaro kirimbuzi akayashyira ibihugu birimo nka Koreya ya ruguru, Iran na Libya.

Minisitiri w’intebe Imran Khan yavuze ko Pakistan ibuze “icyitegererezo cy’igihugu”.

Yanditse kuri Twitter ati: “Yari akunzwe n’igihugu cyacu kubera umusanzu we w’ingenzi mu gutuma duhinduka leta ifite intwaro za nikleyeri”.

Uyu muhanga muri siyansi, wari uzwi nka AQ Khan, yagize uruhare rukomeye mu kubaka ikigo cya mbere cya Pakistan cyo gutunganya ingufu za nikleyeri kiri ahitwa Kahuta, hafi y’umurwa mukuru Islamabad. Mu mwaka wa 1998, Pakistan yari yamaze gukora amagerageza yayo ya mbere y’ibisasu kirimbuzi.

Ayo magerageza yabaye mbere gato yuko Ubuhinde na bwo bukora amagerageza nk’ayo, bituma ibyakozwe na Dr Khan bishimangira umwanya wa Pakistan nk’igihugu cya karindwi ku isi gitunze intwaro kirimbuzi, habaho ibyishimo byinshi mu gihugu.

Ariko yatawe muri yombi mu 2004 akurikiranyweho gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikoranabuhanga ryo gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariha ibihugu bya Iran, Libya na Koreya ya ruguru.

Bimaze guhishurwa ko yahaye ibindi bihugu amabanga ya nikleyeri, Pakistan yaguye mu kantu (yarumiwe).

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Dr Khan yavuze ku “kwicuza gukomeye no gusaba imbabazi byimazeyo”.

Dr Khan yababariwe n’uwari Perezida wa Pakistan icyo gihe, Pervez Musharraf, ariko afungishwa ijisho kugeza mu 2009.

Kugira impuhwe kw’ubwo buryo yari afashwemo byarakaje benshi mu bihugu by’i Burayi n’Amerika, muri ibi bihugu akaba yari yarahimbwe “uwakwirakwije cyane intwaro kirimbuzi w’ibihe byose”.

Ariko muri Pakistan yakomeje gutera ishema igihugu kubera uruhare rwe mu kongera umutekano w’igihugu.

Perezida Arif Alvi yagize ati: “Yadufashije gushyiraho uburyo burinda igihugu bwa nikleyeri kandi igihugu gishima ntikizigera na rimwe cyibagirwa ibikorwa bye”.

2px presentational grey line

Isesengura ry’umunyamakuru wa BBC ku mutekano Gordon Corera

Kuba AQ Khan yarashoboye gufatwa nk’umwe mu bagabo babi cyane ku isi n’ubutasi bw’i Burayi n’Amerika ariko akanashimagizwa nk’intwari mu gihugu avukamo bikubwira byinshi atari gusa ku kuba urusobe kw’uyu mugabo ahubwo no ku buryo isi ifatamo intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

AQ Khan yabaye, wenda, kurusha undi muntu uwo ari we wese uwafashije gukwirakwiza ikoranabuhanga ry’intwaro kirimbuzi za nikleyeri. Yafashije igihugu cye bwite muri gahunda y’intwaro kirimbuzi ariko nanone akwirakwiza bumwe mu bumenyi bwo kuzikora ku bindi bihugu, birimo Iran, Koreya ya ruguru na Libya. Ikigero ibi byateweho n’amafaranga, ingengabitekerezo cyangwa amategeko avuye ku buyobozi bwa Pakistan buri gihe cyakomeje kuba ihurizo.

Ku bihugu by’i Burayi n’Amerika guhagarika ikwirakwira ry’intwaro kirimbuzi za nikleyeri byamye ari intego yihutirwa cyane, ndetse ubutasi bwa CIA na MI6 bwafashije gusenya itsinda rye.

Ariko muri Pakistan yari umuntu wubashywe cyane, ubonwa nk’uwafashije kubaka ubwirinzi bw’igihugu cye ku Buhinde.

Kandi muri rusange, we n’abandi bakwibaza impamvu ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikwiye kwemererwa gutunga intwaro kirimbuzi za nikleyeri ku bw’umutekano wabyo mu gihe byangira ibindi kugira ubushobozi nk’ubwo.

BBC