Impinduka mu gutora abajyanama rusange b’akarere

Mu gihe abajyanama rusange ku rwego rw’akarere batorwaga ku rwego rwa buri murenge nyuma bakagenda bazamuka, ubu noneho abajyanama bazajya batorwa ku rwego rw’akarere.

Ibi bigenwa n’ITEGEKO NGENGA Nº 003/2021.OL RYO KU WA 09/10/2021 RIHINDURA ITEGEKO NGENGA N° 001/2019.OL  RYO KU WA 29/07/2019 RIGENGA AMATORA.

Mu ngingo ya 2 y’iri tegeko ivuga ku itorwa ry’abajyanama rusange ku rwego rw’Akarere, ingingo ya 137 y’Itegeko Ngenga nº001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora yahinduwe ku buryo bukurikira:

“Ingingo ya 137: Itorwa ry’abajyanama rusange ku rwego rw’Akarere Abajyanama rusange, ku rwego
rw’Akarere, batorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Umubare w’abajyanama rusange batorwa ugenwa n’Itegeko rigenga Akarere.”

Ingingo ya 3: Itorwa ry’abajyanama
b’abagore ku rwego rw’Akarere
Ingingo ya 138 y’Itegeko Ngenga nº
001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019
rigenga amatora ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Abajyanama b’abagore ku rwego
rw’Akarere, bangana nibura na mirongo
itatu ku ijana (30%) by’abagomba kugira
Inama Njyanama y’Akarere, batorwa ku
buryo buziguye kandi mu ibanga n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’imirenge igize Akarere n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere n’imirenge.

Umubare w’abatorwa mu Karere ugenwa n’Itegeko rigenga Akarere.

Kwiyamamaza bikorwa ku munsi w’itora
imbere y’abagize inteko itora.”