U Burundi bwatangaje icyatuma bufungura umupaka wabwo n’u Rwanda

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burunfi Ines Sonia Niyubahwe yemeje ko umupaka w’u Burundi n’u Rwanda “uzafungurwa u Rwanda ruhaye u Burundi abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi”

Agira ati” Impamvu zatumye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ufungwa ni zimwe, wafunzwe kuva ubwo hatangiye gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi. Hari ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda byamaze gukorwa, ibindi biri gushyirwa mu bikorwa nko gutahukana impunzi ariko hari ibindi bitarajya mu buryo.”

Akomeza agira ati ” Nk’u Burundi bwasabye u Rwanda yuko bwatanga abarundi basanzwe bari mu Rwanda bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi.”

Akomeza avuga ko kuba bitarashyirwa mu bikorwa ari cyo gituma imipaka idafungurwa.

U Rwanda rwakunze kuvuga ko rufite ubushake bwo gukora ibishoboka ngo imipaka ifungurwe. Harimo kohereza nka Minisitiri w’intebe mu birori by’ubwigenge mu Burundi.

Abakekwaho guhirika ubutegetsi mu Burundi ni 34, barimo abapolisi n’abasirikare bakuru, abanyapolitiki n’abanyamakuru. Gusa ntihazwi umubare w’abavugwa bari mu Rwanda. Hagati aho u Rwanda rwashyikirije u Burundi abantu 19 bakekwaho guhirika ubwo butegetsi, gusa ntibarashyirwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’u Burundi.

Mu bavugwa bashakishwa cyane ni Gen Godefroid Niyombare wari ku isonga mu bashakaga guhirika ubwo butegetsi.