Rusesabagina agomba gusubizwa mu Bubiligi yaba hari icyo ashinjwa cyangwa ntacyo-Inteko y’i Burayi

Inteko Ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Paul Rusesabagina asubizwa mu Bubiligi, hatarinze kurebwa niba hari icyo ashinjwa cyangwa adashinjwa.

Ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi cyanditse ko iyi ngingo yemejwe kuri uyu wa kane mu nama yahuje abo badepite.

Rusesabagina, w’ubwenegihugu bubiri, Umunyarwanda akongera akaba n’Umubiligi, mu kwezi gushize, ubutabera bw’u Rwanda bwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe ibyaba by’iterabwoba.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga  mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, Josep Borrell, yasabye abadepite gukurikiza ibyemezo byatanzwe n’abategetsi bo mu rwego rw’u Butabera bw’u Bubiligi ndetse n’ibyo muri uwo muryango.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byemeza ko Rusesabagina atahawe ubutabera bubereye.

Umwanzuro w’iyo nteko ugira uti “Rusesabagina ni urugero rw’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”

Uwo mwanzuro wo gusaba ko arekurwa akajya mu Bubiligi wemejwe n’abadepite 660, mu gihe abatabyemera ari 2 na 18 bifashe.

Mu minsi ishize u Bubiligi bubicishije kuri Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga waho, Sophie Wilmes, bwasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Wilmes yakomeje avuga ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.

U Rwanda rwahise rutangaza ko rwasubitse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri barwo n’ab’u Bubiligi bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Sophie Wilmes, anengeye imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.

Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”.

Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’impande zombi.

Riti “ Ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntibizabaho”.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.