Papa Francis yahuye n’umubikira wo muri Colombia warI washimutiwe muri Mali

Papa Francis yahuye n’umubikira wo muri Colombia warekuwe ku wa gatandatu muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam nyuma yo kumushimuta mu gihe cy’imyaka irenga ine, nkuko umuvugizi wa Vatican yabivuze.

Nyuma yo kwerekeza i Roma, Gloria Cecilia Narváez yahuye na Papa kuri iki cyumweru mbere yuko asoma misa.

Gloria yashimuswe mu 2017 ubwo yakoreraga iyogezabutumwa ahitwa Koutiala, hari ku ntera ya kilometero hafi 400 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako.

Amafoto yatangajwe ku wa gatandatu n’ibiro bya Perezida wa Mali agaragaza uwo mubikira wo mu muryango w’aba Fransisikani (Soeurs franciscaines) ahura na Perezida w’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) Col Assimi Goïta, yambaye ikanzu y’umuhondo anifurebye igitambaro cy’umuhondo mu mutwe.

Ntibizwi niba hari ingwate yarishywe kugira ngo abone kurekurwa.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa Mali rivuga ko irekurwa rye ribaye nyuma y’imyaka irenga ine n’igice y'”umuhate uhuriweho n’inzego nyinshi z’ubutasi”.

Iryo tangazo ryanashimye “umurava n’ubutwari” byaranze umubikira Gloria.

Umubikira Gloria, w’imyaka 59, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko ashimira abategetsi ba Mali “ku bikorwa byose mwakoze ngo ndekurwe”.

Yongeyeho ati: “Ndishimye cyane, nakomeje kugira ubuzima bwiza mu myaka itanu, Imana ishimwe”.

Jean Zerbo, Musenyeri mukuru (Arkepisikopi) wa Bamako, yashimiye “abategetsi ba Mali n’abandi bantu beza batumye iri rekurwa rishoboka”.

Umubikira Gloria Narváez na Col Assimi Goïta hamwe na Musenyeri mukuru wa Bamako Jean Zerbo
Umubikira Gloria yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu ari kumwe na Musenyeri mukuru wa Bamako Jean Zerbo (uri hagati) hamwe na Perezida w’inzibacyuho wa Mali Col Assimi Goïta

Nta makuru yo mu buryo buhoraho yari yaragiye atangwa ku mutekano wa Gloria muri iyo myaka yari ishize ashimuswe. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Abanyaburayi babiri bashoboye gutoroka ababashimuse bavuze ko ameze neza.

Mu kwezi kwa gatatu, musaza we yakiriye ibaruwa yoherejwe na we yemezaga ko akiri muzima. Uwo musaza we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP muri uyu mwaka ko iyo baruwa yari yanditse mu nyuguti nkuru “kuko buri gihe yakoreshaga inyuguti nkuru”, kandi yari irimo amazina y’ababyeyi babo, isoza iriho umukono we.

Mali imaze igihe igorwa no gucyemura ikibazo gikomeje kwiyongera cy’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, cyatangiriye mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka wa 2012.

By’umwihariko, ubushimusi bumaze kuba ikintu gikunze kubaho muri iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubufaransa, mu gihe ibibazo by’umutekano byarushijeho gukomera.

Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta ‘Armed Conflict Location and Event Data Project’, kuva mu mwaka wa 2017 abantu barenga 935 bamaze gushimutwa muri icyo gihugu.

Ariko, Col Goïta, mu mwaka ushize wayoboye agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi bwa gisivile – mu kwezi kwa gatanu kakongera guhirika n’ubundi kari kashyizeho, yashatse guhumuriza Abanya-Mali n’amahanga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo abagishimuswe bose na bo barekurwe.

Kuva mu mwaka wa 2014, ingabo z’Ubufaransa ziyoboye ibikorwa byo kurwanya imitwe ikorera muri ako karere y’intagondwa ziyitirira Islam, ariko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa gatandatu yatangaje ko ibyo bikorwa bizagabanywa mu mwaka utaha.

Amakuru avuga ko ibi byatumye leta ya Mali yiyambaza itsinda rizwi nka Wagner Group ry’abacanshuro b’Abarusiya, ngo riyifashe. Iryo tsinda, rikora mu buryo bw’ibanga, rimaze igihe rikorera muri Afurika mu bice bimwe birimo imirwano, harimo no kurwana ku ruhande rwa Jenerali w’inyeshyamba Khalifa Haftar, muri Libya.

BBC