Muhanga: Umwuka uri mu baturage n’abayobozi nyuma yo kugirwa umujyi ugaragiye Kigali

Muhanga, umujyi uri ku buso buherereye mu mirenge ine y’aka karere [Cyeza Muhanga,  Shyogwe, Nyamabuye ] ni umwe mu yatoranyijwe mu mijyi ine igaragiye Kigali, mu rurimi rw’icyongereza yiswe(Satellite City), abahatuye bavuga ko bafite imigabo n’imigambi yo guhera kuri urwo rwego washyizwemo, ubuyobozi nabwo bukagira icyo bubasaba.

Muhanga mu mijyi itatu minini mu Rwanda

Mu 2050, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi naho 30 batuye mu byaro.

Biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura ku midugudu.

Icyo gishushanyo mbonera kigabanya imijyi yo mu Rwanda mo ibyiciro bitanu birimo Umujyi wa Kigali, imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali, Imijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali, imijyi 16 iciriritse y’Uturere n’Imijyi mito 73.

Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3,8 bari ku bucucike bw’abaturage buri hejuru ya 9000 kuri kirometero kare imwe.

Imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali hashyizwemo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000.

Imijyi igaragiye Umurwa Mukuru Kigali, izafasha kugabanya umubare munini w’abagana Kigali, igatuza hafi miliyoni y’abaturage muri buri mujyi, ikaba iri hafi ya Kigali, ndetse ikazahabwa imbaraga mu bikorwa remezo na serivisi ku buryo buhagije. Aabatuye Muhanga hari uko bakiriye uru rwego umujyi wabo washyizwemo.

Abaturage bafite ibyifuzo n’umusanzu

Abatuye uwo mujyi bavuga ko kuba umujyi wabo waragizwe ugaragiye Kigali ari amahirwe adasanzwe yabagezeho, bazabyaza umusaruro bakora cyane, ari nako baharanira iterambere ryawo, ariko banatanga n’umuganda ukwiye mu iryo terambere.

Mu Kibirigi ni hamwe mu hubatswe imihanda ya kaburimbo ubwo Muhanga yari mu mijyi ya kabiri

Abaturage ariko barasaba ko ubuyobozi nabwo bwagira uruhare rugaragara mu kwagura uwo mujyi ukagaragarira neza abawugana, hakurwamo amabuye yubatse imihanda yatangiye gusenyuka, ndetse hagashyirwamo ibindi bikorwa by’iterambere.

Ubuyobozi mu ihurizo ryo guhaza ibyifuzo by’abaturage

Umunyamakuru wa The Source Post yaganiriye n’ubuyobozi bw’aka karere ku bijyanye n’icyerekezo gishya cy’aka karere mu iterambere rishingiye kuri urwo rwego kashyizwemo.

Madame Kayitare Jaqueline, umuyobozi w’aka karere avuga ko bagize amahirwe adasanzwe azakomeza gushingirwaho mu guteza abaturage imbere.

 

Madame Kayitare Jaqueline, umuyobozi w’akarere ka Muhanga

Kayitare ati:

“Birumvikana ko kuba Muhanga yaravuye mu kuba umujyi wa kabiri ikaba umujyi ugaragiye Kigali, umurwa mukuru w’igihugu, twabyakiriye neza. Twarabyishimiye ko Muhanga yahawe icyo cyiciro; bityo bifite icyo bisobanuye kuri Muhanga ubwayo, kandi uko igenda irushaho kuba nziza;  igenda itera imbere, ni iterambere ry’umuturage wacu.”

Akomeza avuga ko nubwo ari ishema kuri ako karere, ariko binabaha inshingano zo kuzuza kandi zidasaba kujenjeka.

Ati “Ni ishema kuri twebwe, icyakora ni n’inshingano kuko ntabwo byikora. Abaturage ba Muhanga twishimiye iryo teranmbere, hazashyirwamo ingengo y’imari birumvikana, hazashyirwaho uburyo bwo kubaka ubushobozi  bw’abakozi, mu mujyi uteye gutyo , ndetse n’uburyo bw’ikorwaremezo”

Asaba ariko n’abaturage kurangwa n’imyumvire nayo igomba guhinduka bakajyana n’icyiciro bashyizwemo, byose bigakorwa mu bufatanye.

Agira ati “ Iyo umujyi wagizwe icyiciro runaka ni inshingano z’ubuyobozi gusobanurira abaturage icyo bisobanuye mu buzima bwabo bwa buri munsi, abaturage tuzabasobanurira icyo bivuze, ndetse banahabwe ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwuko twese tugomba gufatanya kugirango Muhanga yacu igere mu cyerekezo umurongo wa politiki wayihaye.”

Bimwe mu byakozwe muri aka karere birimo ibikorwaremezo byashyizwemo igihe wari mu mijyi ya kabiri; ahakozwe ibikorwa remezo  bitandukanye imihanda irimo kaburimbo,  amazi n’amashanyarazi n’ibindi ariko asezeranya abaturage ko bigiye kwiyongera kurushaho, mu mujyi wari wagenewe ko waturwa n’abantu batarenze ibihumbi 500, ariko ubu bakaba barongerewe bakagirwa miliyoni.

Ku bijyanye n’ubusabe bw’abaturage, Kayitare avuga ko mu bihe bya vuba hagiye gukorwa imihanda yo mu gace ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamo ya mbere n’iya kabiri[hafi ya Kabgayi], imihanda ikazashyirwamo kaburimbo, nyuma hakazakurikiraho ibindi bikorwa birimo no gushyira kaburimbo mu mihanda yo muri uwo mujyi yari yarashyizwemo amabuye mu bihe byashize.

Yungamo ko nihabaho ibyo kwagura uwo mujyi nabwo bizagenda bikorwa, hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi.

Umwihariko wa Muhanga ni uwuhe?

Umujyi wa Muhanga ugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi birimo igice cyubatswe kera ku bw’abanyamahanga bakoreraga ubucuruzi mu Rwanda, ahitwa kwa Mbonyumutwa[hafi y’ahari sitade yari yarashyinguwemo]. Icyo gice gisa n’ikidakomeye ku bijyanye n’ubucuruzi, kuko abacuruzi bakomeye bakimutsemo ku buryo cyasigaye gikorerwamo ubudozi n’ibindi.

Mu bindi bice hari umujyi uri gutera imbere umunsi ku wundi urimo kubakwamo inzu z’ubucuruzi zigezweho, mu gihe hakurya y’umujyi mu bice byo hakurya ya sitade y’aka karere hari kubakwa inzu zo guturamo, ahitwa za Gifumba, mu bice byo hakurya ya Kabgayi, ahitwa za Shyogwe, Kinini na Mbare. Ni umujyi urimo kugenda utera imbere umunsi ku wundi.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni bimwe mu biranga Muhanga

KUu bijyanye n’imiturire ariki 11 Nzeri 2021 muri aka karere hateraniye inama yari igamije kumurikira no gusobanurira ubuyobozi bw’ako karere aho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’agateganyo (draft) kigeze. Ni nyuma y’igihe kigera ku kwezi itsinda ry’abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda hamwe n’abakozi b’akarere ka Muhanga bamaze bakusanya amakuru azifashishwa mu gutunganya icyo gishushanyombonera.

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zigaragara nyuma y’isurwa no kuzenguruka ako karere ni uko sites zo guturaho mu midugudu yo mu byaro zagabanyijwe ku buryo bugaragara; Sites zo guturaho zo mu mirenge y’icyaro zavuye kuri 246 zigera kuri 135, ziva ku buso bwa hegitari 6,527 zijya ku buso bwa hegitari 3, 904.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, Umujyi wa Muhanga ukaba ukora ku mirenge 4 ariyo Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza ndetse na Muhanga.

Igishushanyombonera kandi kigaragaza ko muri aka Karere, nyuma y’ umujyi wa Muhanga, hari undi mujyi wa Remera uherereye mu murenge wa Kiyumba uzunganira mu iterambere ry’aka karere.

Imihanda ihuza Muhanga n’utundi turere icaniye ku gice cyayo

Igishushanyombonera kandi kinagaragaza ko ubukungu bw’ akarere ka Muhanga bushingiye k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubucuruzi, ubworozi, ndetse n’amashyamba, ibi bikaba bimwe mu bigomba gutezwa imbere no kubungabungwa mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye ry’ aka karere.

Leta y’u Rwanda igena ko igishushanyo mbonera giteganya ko imijyi umunani ariyo izaba yunganira umujyi wa Kigali. Muri yo harimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza. Ni imijyi izifashishwa mu kwegereza abaturage bahaturiye iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye. Buri mujyi muri iyo uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000.

Mu kwirinda ko abaturage bakoresha ubutaka bwinshi, buri mujyi wagiye ugenerwa uburyo bw’imiturire n’imyubakire ibungabunga ubutaka.

Ntakirutimana Deus