Impinduka ku mubare w’abajyanama rusange b’akarere n’inshingano zabo

Akarere ka Gicumbi gafite imirenge 21 kagiraga abajyanama 39 bagize inama njyanama y’akarere, ubu bagiye kugabanuka babe abajyanama 17, impinduka zizaba no mu tundi turere twose tw’u Rwanda.

Izi mpinduka zisobanuye ko, buri murenge utazongera kugira uwuhagarariye mu nama njyanama y’akarere mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize inzego z’ibanze azaba mu Gushyingo 2021.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko biteganyijwe ko muri izo nzego hazatorwa abantu bagera mu bihumbi 240.

Agaruka ku kuba abajyanama rusange bazatorwa ku rwego rw’akarere, hari impinduka zabaye ku bijyanye n’uko bajyaga batorwa bahagarariye imirenge,  avuga ko bigenwa n’ Itegeko no 065/2021 ryo kuwa 09/10/2021 rigenga akarere ndetse n’Itegeko Ngenga( Organic Law/ Loi Organique) Nº 003/2021.OL ryo kuwa 09/10/2021 rihindura itegeko ngenga N° 001/2019.OL  ryo kuwa  29/07/2019 rigenga amatora. (Kanda aha usome ayo mategeko)

Agira ati :

“Itegeko rigenga akarere ni itegeko rishya, mbere hari itegeko rijyanye n’imitegekere y’inzego zegerejwe abaturage, hagiyeho itegeko rishya rigenga akarere. Abagize njyanama y’akarere umubare wagabanutse. Mbere umubare w’abajyanama ntiwangana muri buri karere,  waterwaga n’imirenge akarere gafite, hakiyongeraho abahagarariye, ibyiciro byihariye.  Urugero Ruhango ifite imirenge 9 ntiyagiraga abangana n’abo muri Gicumbi ifite imirenge 21.”

Akomeza avuga ko abajyanama rusange mu rwego rw’akarere bazaba ari umunani kongeraho abajyanama batanu b’abagore bangana na 30% by’abagize inama njyanama y’akarere. Aba kandi biyongeraho umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere, uw’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’uw’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere ndetse na perezida w’abikorera ku rwego rw’akarere.

Izi mpinduka zikomeza zerekana ko aba bajyanama bajyaga batorwa bahereye ku rwego rw’umurenge, ariko bikaba byarahindutse bakazajya batorerwa ku rwego rw’akagari.

Gatabazi asaba abajyanama bazatorwa gutekereza ku iterambere ryagutse ry’akarere.

Ati “Uburyo abagize njyanama bagomba gutekereza mu buryo bwagutse bw’akarere, ubundi yazaga aje guhagarira umurenge we, ubu twateye intambwe yo kuvuga ngo reba akarere, turashaka ko akarere kazamuka imirenge ikazamukira rimwe. Bazaba bafite ubunararibonye butuma abaturage bamutora.”

Ubwo yari imbere y’abagize inteko rusange y’inteko ishinga amategeko , Gatabazi yavuze ko impinduka ziri muri iri tegeko ryemejwe zigamije gufasha mu buryo imiyobore y’Akarere by’umwihariko n’abagize Njyanama, yafasha mu iterambere abaturage bifuza ndetse no kubaka inzego zegereye abaturage. Icyo gihe yavuze ko kugabanya umubare w’abagize Inama Njyanama y’Akarere mu nama Njyanama, bizatuma habamo abantu bake kandi bafite ubumenyi bwatuma batanga ibitekerezo bigamije kubaka iterambere ry’Akarere.

Ku bijyanye no gutanga kandidatire, Gatabazi avuga ko ntawe ubujijwe mu gihe yujuje ibiteganywa n’itegeko ngenga rigenga amatora, ariko ngo ubusanzwe ukenewe kuri uwo mwanya ni umuntu ufite ububasha n’ubushobozi , ashobora kuba azi amateka y’ako karere ashaka gutorwamo, azi icyo abaturage bakeneye ngo kabe kahinduka.

Yungamo ko ushaka kujya muri iyo njyanama ari umuntu uvuka muri ako karere, uhatuye atahavuka, uhakora, uhafite ibikorwa, uhafite inyungu, uri umuhanga mu gusobanura ibintu byawe nubwo ntawe uhezwa.

Ati “Byose bizagaragara mu kwiyamamza, abatora bahitemo n’uwiyaminiya nawe azaze.”

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda avuga ko abazatora ari bo bazashyira mu gaciro, bakareba ubafitiye akamaro, uzabageza ku iterambere bashaka. Ikindi ashimangira ni uko uzemererwa kwiyamamaza ari uzaba wujuje ibiteganywa n’itegeko ngenga rigenga amatora.

Inshingano za njyanama y’akarere zirimo  gushyiraho ingamba z’iterambere, gushyiraho inzego z’imirimo y’akarere, amabwiriza azigenga ikanagena ibyo zishinzwe., gukurikirana no gusuzuma imikorere ya komite nyobozi y’akarere, gutumiza buri mezi atandatu abagize komite nyobozi y’akarere ngo batange raporo mu byo bakora bijyanye n’inshingano zabo n’ibindi.

Abagize iyi njyanama  bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa. Ibikubiye muri iyi nkuru harimo ibyaganiriwe mu kiganiro cyabeyere muri RBA kuri iki cyumweru ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora.