Nyamasheke: Uwari warihishe ubutabera yakatiwe burundu kubera jenoside

Kuwa 23/08/2021 urukiko  rw’Ibanze rwa Kagano rwemeje ko Nigirente Jeremie w’imyaka 58 ahamwa n’icyaha cya jenoside yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. 

Ibikorwa bigize icyaha cya jenoside Nigirente yahamijwe n’Urukiko yabikoze mu mwaka w’1994 aho yagiye mu bitero byishe abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari Superefegitura ya Rwesero ubu ni mu Karere ka Nyamasheke, akaba kandi yaragiye mu bitero byishe Abatutsi babasanze mu ngo zabo, bigasahura bikanatwika inzu.

Mbere y’uko Inkiko Gacaca zitangira yahungiye i Burundi bikavugwa ko yapfiriyeyo byatumye zitamuburanisha. Yongeye kuboneka ku wa 26/05/2021 aribwo yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa.

Icyaha cya Jenoside giteganywa n’ingingo ya 91 kigahanishwa ingingo ya 92 z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.