Gicumbi: Akurikiranweho kwitwikira ijoro agasambanyiriza umukobwa iwabo

Ubushinjacyaha buherutse kuregera urukiko rwo mu karere ka Gicumbi umusore ubarizwa mu Karere ka Rulindo bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana.

Uwo musore utuye mu murenge wa Murambi mu kagari ka Gatwa akekwaho gukora icyo cyaha mu bihe bitandukanye ubwo yagiye ajya iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera ababyeyi be batarabyuka.

Ifatwa rye ryabaye tariki 28/06/2021 saa yine z’ijoro ubwo umwana muto wari wararanye na mukuru  we yaje kubibona akajya kubibwira ababyeyi bagahita bahuruza inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

Mu ibazwa rye, uwo musore ahakana icyaha akavuga ko yari yaje iwabo w’uwo mwana gutira iforomo yo kubumba amatafari, ariko ibyo ni uburyo bwo guhunga icyaha kuko abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko bigaragazwa n’uburyo yahengeraga  ijoro riguye akabona kujya yo.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa  ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *