Hissène Habré wahoze ategeka Tchad yapfuye

Hissène Habré wahoze ategeka Tchad yapfuye ku myaka 79, mu gihe yari afunzwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Amakuru avuga ko yari arimo kuvurwa ubwandu bwa coronavirus nkuko BBC dukesha iyo nkuru ibitangaza.

Mu 2016, Habré yahamwe n’ibyaha byakozwe ubwo yari Perezida kuva mu 1982 kugeza mu 1990. Urubanza rwe rwifashishwa n’imiryango itandukanye yigisha ku bijyanye n’ubutabera ku bayobozi bari bakomeye ariko babashije gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga. Urugero ni RCN Justice et Democratie ku bufatanye na Pax Press birwifashisha mu guhugura abanyamakuru mu Rwanda.

Guhamwa n’ibyaha kwe kwabaye mu rubanza rwanditse amateka rwabereye muri Senegal.

Bwari bwo bwa mbere urukiko rushyigikiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) ruburanishije uwahoze ari Perezida, ku byaha bijyanye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Habré yashinjwe kuba inyuma yo gufata abagore ku ngufu, gushyira abagore mu bucakara bushingiye ku gitsina ndetse no gutegeka ko abantu bicwa mu gihe yari ku butegetsi. Yahakanye avuga ko nta kintu na kimwe azi kuri ibyo byaha.

Akanama k’iperereza kashyizweho muri Tchad nyuma yuko ahiritswe mu 1990, kavuze ko ubutegetsi bwe bwishe abantu bagera ku 40,000 mu bwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki, ndetse bukorera iyicarubozo abantu 200,000 mu myaka umunani yamaze ku butegetsi.

Hissène Habré wahoze ari umunyagitugu muri Tchad (uri hagati), arinzwe n'abarinzi ba gereza yerekezwa mu rukiko mu iburanisha rya mbere mu rubanza rwe i Dakar mu rugereko rwihariye rwa Afurika, ku itariki ya 20 y'ukwa karindwi mu 2015.
Hissène Habré mu rubanza rwe yakomeje kutava ku izima

Mu rubanza rwe, abarokotse bavuze mu buryo buteye ubwoba ukuntu bakorewe iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) n’umutwe wihariye wa polisi yatinywaga ya Habré.

Hamwe mu hantu hazwi cyane hafungirwaga abantu mu murwa mukuru N’Djamena, ni ubwogero (piscine/swimming pool) bwari bwarahinduwemo kasho.

Ababibonye bavuze ko abakorewe iyicarubozo batwikishwaga amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi), guhezwa umwuka hafi ya wose, gutwikishwa itabi ry’isigareti (cigarette) no guterwa gaz (gas) mu maso.

Mu 1990, yahiritswe ku butegetsi n’inyeshyamba, nyuma aza gusaba ubuhungiro muri Senegal.

Imyaka 20 nyuma yaho, urukiko rwo muri Tchad rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Avuga ku rupfu rwe, Reed Brody wafashije mu bukangurambaga bwo kugira ngo uyu wahoze ari Perezida aburanishwe, yavuze ko “azibukwa mu mateka nk’umwe mu banyagitugu batagira impuhwe na nkeya babayeho ku isi, umugabo wishe abantu be bwite”.

Urwo rubanza rwabereye muri Senegal rwagezweho nyuma y’imyaka yari ishize abagizweho ingaruka n’ubutegetsi bwe n’abo mu miryango yabo bakora ubukangurambaga.

Nyuma y’impaka nyinshi, AU yashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko rwihariye rwo kuburanisha uwo wahoze ari Perezida wa Tchad.

Habré yafashe ubutegetsi mu 1982 ahiritse Goukouni Oueddei, wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza gutsinda amatora.

Byemezwaga henshi ko yari ashyigikiwe n’urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika (CIA), nk’ingabo yo guhangana na Col Muammar Gaddafi wategekaga Libya.

Guhirika ubutegetsi kwe kwabaye mu gihe hari intambara na Libya ishingiye ku butaka ibihugu byombi byapfaga.

Zishyigikiwe n’Amerika n’Ubufaransa, ingabo za Habré zamenesheje (zirukanye) Abanya-Libya mu 1983. Ku butegetsi bwe yanashyigikiwe n’Ubufaransa.