Huye: Umugabo washatse kwica umugore we yakatiwe imyaka 25 y’igifungo
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo N. J icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, yakoreye umugore babanaga amukubise isuka mu mutwe, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko mu iburana rye yemeye ko n’ubwo yamukubise isuka mu mutwe akamukomeretsa ngo atashakaga kumwica, bituma urukiko rudaha agaciro ukwemera kwe .
Ubushinjacyaha bwakurikiranye umugabo w’imyaka 38 wakekwagaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga w’imyaka 39 y’amavuko amutemesheje isuka mu mutwe biturutse ku makimbirane yo mu rugo.
Icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 22/07/2021 mu mudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Byinza, Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, aho basanze avirirana mu mutwe.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko ari we watemye umugore babanaga mu mutwe akoresheje isuka amusanze mu kindi cyumba yararagamo, amuhoye ko yari yatashye n’ijoro akaza avugana n’abandi bagabo kuri terefoni yamwiyama akamubwira ko we atari umugabo.
Icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho cyaje kumuhama ahanishwa igifungo kigera cy’imyaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 n’107 z’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.