Ubutabera bukurikiranye abashinwa bakomerekeje umunyarwanda “mu buryo bukabije”

Mu cyumweru gishize ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwakiriye dosiye bukurikiranyemo abagabo batanu  b’Abashinwa  icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje.

Ku itariki ya 10/08/2021  K Y (amazina ahinnye) yatanze ikirego mu bugenzacyaha (RIB) arega ko yakubiswe n’abashinwa 5  bari mu rugo rw’inyubako irimo yubakwa mu Mudugudu wa KIBIRARO I, Akagari ka NYARUTARAMA, Umurenge wa REMERA, Akarere ka GASABO, ho mu Mujyi wa Kigali, iyo nyubako ikaba ihagarariwe n’uwitwa Peng Shousheng ushinzwe ibijyanye n’ubwubatsi muri company yitwa Jack & Chawn Ltd ikora ibijyanye n’ubwubatsi.

Abakekwaho  gukubita  K.Y. bakoresheje fer a beton(ferabeto) , banamuzirika ku cyuma cyari aho mu gipangu, bamukomeretsa mu mutwe, akaguru ndetse banamuvuna ukuboko kw’ibumoso.

Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye kutagira icyo umuntu yikorera mu buryo budahoraho. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 121 Al. 3 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo igira iti: “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).