Umugabo wa Senateri Mureshyankwano yaguye mu mpanuka yabereye i Kamonyi

Ngendahayo Edouard w’imyaka 54 wari umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose yaguye mu mpanuka yabereye i Kamonyi muri iki gitondo.

Iyi mpanuka yaguyemo abantu barindwi yatewe n’ikamyo yabuze feri igonga coaster yarimo abantu 22, batandatu bahita bapfa, igonga n’indi modoka ya Vigo uwari uyitwaye ahita apfa. Abicishije ku rukuta rwa facebook, Senateri Havugimana Emmanuel yanditse yihanganisha umuryango wa mugenzi we Mureshyankwano wabaye Guverineri w’intara y’amajyepfo n’umudepite.

Ngendahayo w’imyaka 54 na we yari muri iyo coaster. Mureshyankwano yigeze kuvuga ko uyu mugabo akora mu ntara y’i Burengerazuba, babyaranye abana batatu.

Iyi mpanuka kandi yahitanye Dr Munezero Eric n’umupolisi wakoreraga mu ifasi ya Gicumbi.

Urutonde rw’abayiguyemo n’abakomeretse

Abapfuye bose muririya mpanuka naba
1:Rukundo Theogene 44yrs
2:Mutesi Marie Louise 29yrs
3:Ntawushiragahinda Thacien 31yrs
4: Dr Eric Munezero 43yrs
5:Ngendahayo Edourd 54yrs
6.Irafasha Gervas
7:Umukobwa wo mukigero cyimyaka 30yrs nta myirondoroye iye yari yakamenyekana

Abakomeretse bikomeye
1:Gaudance
2:Hategekimana Gratien

Abakomeretse byoroheje
3:Nyirambarushimana Theodosie 23yrs
4:Mvuyekure Tharicise
5:Bayisenge Noel 43yrs
6:Maniragaba Christophe 33yrs
7:Nyampinga Yvette
8:Uwicyeza Esperance 33yrs
9:Ntamuhanga John 26yrs
10:Mabano Alexis 36yrs

Inkuru turacyayikurikirana……

Ntakirutimana Deus