Kamonyi: Impanuka y’imodoka 3 ihitanye abantu 7(Yavuguruwe)

Mu karere ka Kamonyi ahitwa Kagangayire hagati ya Nkoto na Mugomero habereye impanuka y’imodoka eshatu itewe n’ikamyo yabuze feri, ihitana abantu 7, abandi umunani barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020 ahagana sa kumi n’imwe n’igice (05h30). Yatumye umuhanda ufungwa kugeza hafi saa mbili.

Ubutumwa bujyanye n’iyi mpanuka bugira buti “Fuso ifite purake RAB 845M yari itwawe na Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, yari ipakiye ibiti, imanuka yerekeza Kigali iturutse Muhanga, ibura feri igonga kwasiteri ya RAC 178V yari itwawe na Nsengimana Manasseh w’imyaka 38.

Iyi kwasiteri ya sosiyete Capital yari ivuye i Kigali yerekeza i Rusizi irimo abagenzi 22 yangiritse cyane hapfamo abantu 6, hakomereka abantu 8. Iyi fuso yahise yambukiranya igonga double kabine ya RAC 628S shoferi wayo ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre abwiye RBA ibijyanye n’abaguyr muri iyi mpanuka nuko polisi yihutiye gutabara.

Kugeza ubu akomeretse bajyanywe ku bitaro bya CHUK. Abari ahabereye iyi mpanuka bavuga ko hari abahungabanye babonye abapfuye n’abagiye bacika ibice bitandukanye by’umubiri, bagahamya ko umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera.

Umushoferi wari utwaye coaster, Niyonsenga Manassé, yabwiye Kigali Today ko yabonye Fuso yikoreye ibiti imanuka yahoreye yuzuye umuhanda, agerageza kuyihunga ndetse yurira inkengero z’umuhanda (bordure), ariko biba iby’ubusa iraza igonga coaster ku gice kigana inyuma, abagenzi bari bahicaye barakomereka cyane.

Impanuka mu muhanda zakunze gucogora bitewe na gahunda ya gerayo amahoro no gukoresha utugabanyamuvuduko, ariko haracyari ikibazo cy’abantu badakoresha isuzuma rikorerwa imodoka ku gihe.

Abayiguyemo n’abakomeretse

Abapfuye:

1:Rukundo Theogene 44yrs
2:Mutesi Marie Louise 29yrs
3:Ntawushiragahinda Thacien 31yrs
4: Dr Eric Munezero 43yrs
5:Ngendahayo Edourd 54yrs
6.Irafasha Gervas
7:Umukobwa wo mukigero cyimyaka 30yrs ntamyirondoroye iramenyekana

Abakomeretse bikomeye
1:Gaudance
2:Hategekimana Gratien

Abakomeretse byoroheje
3:Nyirambarushimana Theodosie 23yrs
4:Mvuyekure Tharicise
5:Bayisenge Noel 43yrs
6:Maniragaba Christophe 33yrs
7:Nyampinga Yvette
8:Uwicyeza Esperance 33yrs
9:Ntamuhanga John 26yrs
10:Mabano Alexis 36yrs

Ngendahayo Edouard(umugabo) umwe mu bayiguyemo


Ntakirutimana Deus