Inyandiko Mukayiranga wigaga muri Kaminuza yanditse mbere yo gupfa

Mukayiranga Anne Marie wigaga mu mwaka wa 3 Agribusiness muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (CAVM) bivuhwa ko hari inyandiko yanditse igaragaza uko azashyingurwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa kuwa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020.

Dore ubutumwa yoherereje bamwe mu bayobozi b’aho yigaga. Nta cyahinduwemo na kimwe haba mu gitekerezo ndetse n’ikibonezamvugo.

Njyewe MUKAYIRANGA Anne Marie mwene Kandi wanditswe mubyangombwa bya nyakwigendera GATAMBIRA Natacha na SIBOMANA Alex nk’umwana wabo bombi wimfura Nanditse iyi nyandiko nifashishije telephone nandikira abayobozi b’umuryango w’abanyeshuri b’abapentekote CEP muri kaminuza ya busogo bayihagarariye 2018/2019, 2019/2020; 2020/2021, njyewe MUKAYIRANGA umwe mubanyamuryango bawo muzi neza urugendo rwe uko ruri Nuko rwagenze kuva nakirwa muri uyu muryango ndetse muziho byinshi, Nanditse mbasaba ko nyuma y’urugendo rwanjye hano ku isi arimwe muzamperekeza mufatanije na kaminuza ya busogo, muzi neza ko nta wundi muryango mfite eretse mwe nta wundi wemerewe gutegura ndetse no kugena ibyo kumperekeza byumwihariko ureste utari abahagarariye CEP Busogo ifatanije na kaminuza Busogo kabone nubwo yaza avuga ko twonse rimwe MURAKOZE. MUKAYIRANGA Anne Marie (aho narindi navuyeyo)

Ntakirutimana Deus