Tembera ikirunga ‘Bisoke’ gikunze gusurwa na ba mukerarugendo

Urugendo rwo gutambika ikibuga cy’umupira w’amaguru(cyuzuye) uva ku izamu ugera ku rindi, ukabikora inshuro 37, birahagije ngo uve ku mizi y’ikirunga(aho gitangirira) ugere ku gasongero kacyo, wibonere ubwiza nyaburanga buhari.

Iki nta kindi, ni icyahogoje abantu mu bwiza, ni Bisoke’ bamwe bajya bita Bushokoro. Ni ikirunga kibereye amaso, gusa kukigeraho bijya biba imbogamizi ku badakunze kugenda. Bivugwa ko giheruka kuruka mu 1957.
Kuzamuka iki kirunga bifata hagati y’isaha n’igice kugera kuri abiri, ashobora no kurenga bitewe n’uko umuntu agenda.

Ni kimwe mu birunga 8 bigize uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga mu cyitwa Albertine Lift Valley. Kiri ku mupaka w’u Rwanda, Congo Kinshasa, iri ku mupaka kandi uhuza pariki ebyiri; ni ukuvuga iy’u Rwanda y’ibirunga na Virunga ya Congo Kinshasa. Gifite metero 3711.

Ikiyaga mu kirere

Hari uwacyumva akakitiranya n’ubusitani bwari mu kirere cya Babiloni (Jardin Suspendue de Babylone), wari mu bintu bidasanzwe byabayeho ku Isi.
Bisoke nacyo ni ikirunga hejuru hagereranywa n’agasongera kacyo hari ikiyaga(lac de caratere/crater lake). Aho hejuru hari ahantu hashashe hafasha uhasuye kwirebera icyo kiyaga, bitemewe kugeramo kubera uburyo amazi yaho akonje. Iki kiyaga gifite umurambararo wa metero 400.

Ikiyaga kiri kuri Bisoke

Abahageze babanza kwiruhutsa kubera urugendo baba bakoze, ubundi bagakurikizaho kwirebera ibyo byiza bitatse u Rwanda. Kuri iki kiyaa hari ikirere cyo kuri iki kirunga gihinduka buri minota mike, rimwe usanga hari ibihu, ubundi ukabona harakeye, undi mwanya imvura nayo ikagwa gutyo gutyo.

Urugendo rugana Bisoke

Abajya gusura iki kirunga babanza kugera ku cyicaro cy’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board-RDB) bahagabwa amabwiriza y’urwo rugendo. Akurikirwa no kujya gusura icyo kirunga.
Abafite uburenganzira bwo kugisura bakomeza mu rugendo rubageza kuri pariki y’ahitwa kwa Mukecuru. Aho niho bazamuka urugendo rw’iminota iri hagati y’itanu n’icumi bakagera neza aho bongera kubwirwa aho bagana, banasobanurirwa amateka amwe namwe y’iki kirunga.

Ugezemo hagati ahera ku biti by’imigano, ubundi hari ibindi bimera nka hagenia-Hypericum na senecio-Lobella, imitagara, inkeri n’andi moko menshi y’ibiti.bikikijwe n’igisura ugikozeho ahita aca ikindi giti bituranye akikoza aho cyamubabye maze uburyaryate bugashira ubwo.
Ikiyaga kiri hejuru ku kirunga

Uhasura yerekwa inzira igana ku mva ya Dian Fossey bitaga Nyiramacubiri, witangiye ingagi zo mu Rwanda ku bijyanye n’imibereho no kuzivura.
Ni urugendo rukomeza kuzamuka rugera ahitwa ku munya –Kenya, bivugwa ko hari uhakomoka wari ugiye kuzamuka iki kirunga akananirirwa aho, bakahamwitirira gutyo. Urwo rugendo rujya kungana na ¾ ni byo bibanzirira kugera kuri icyo kiyaga.

Imva ya Dian Fossey

Inyamaswa mu nzira

Ugana kuri iki kiyaga, ashobora kugira amahirwe agahurira mu nzira n’inyamaswa zimwe na zimwe, zirimo nk’imbogo, akenshi biba bigoye ko hari igenda ari imwe. Hari kandi n’abajya bahahurira n’imiryango y’ingagi.
Uhagana kandi ahahurira n’izindi nyamaswa zitandukanye zirimo izishushe nk’umuntu n’izindi.

Kuzamuka iki kirunga ntibihenze ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko ari amafaranga 4, 000 Frw kuri buri wese, hari abatwaza abantu n’ababafasha mu bindi bikorwa babikora kinyamwunga.

Rimwe ikirere kirahinduka

Ntakirutimana Deus