Imibereho y’umunyeshuri wigaga muri kaminuza wiyahuye yari yarayobeye bagenzi be

Umunyeshuri witwa Mukayiranga Anne Marie,wigaga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ubuvuzi mu by’amatungo(UR-CAVM) mu ishami rya Agribusiness yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu karere ka Musanze, abo biganaa bari bakunze gushoberwa n’imibereho y’uyu mukobwa utarakunze kuba hamwe n’abandi.

Umunyeshuri witwa Mukayiranga Anne Marie,wigaga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ubuvuzi mu by’amatungo(UR-CAVM) mu ishami rya Agribusiness yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu karere ka Musanze, abo biganaa bari bakunze gushoberwa n’imibereho y’uyu mukobwa utarakunze kuba hamwe n’abandi.

Uyu mukobwa uri uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko, avuka mu karere ka Kicukiro, amashuri yisumbuye yayize ahitwa i Rukozo muri Rurindo mu ishami rya MEG(Maths, Economics and Geography), ubu yigaga muri kaminuza.

Umwe mu banyeshuri wiganaga muri CAVM/Busogo na Mukayiranga avuga ko muri iyi minsi yari umuntu wahoraga acecetse, adasabana n’abandi uko byahoze’ nyamara ngo ubwo batangiraga kwiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu 2018 yari umukobwa usabana’ usirimutse, nyuma baza kuyoberwa uko yabaye.

Guhera muri 2018 ngo yakunze kurangwa n’uburwayi, kugeza bimukiye kwiga i Busogo nabwo birakomeza ngo bwo birushaho kuko yajyaga agera igihe akitura hasi.

Bakimukira i Busogo ngo batunguwe no kumva ko Mukayiranga yibana mu icumbi riri hanze y’ikigo wenyine. Mukayiranga wari ubyibushye bagitangirana kwiga i Butare ngo yagiye ananuka, babona birakabije.

Abanyeshuri byakomeje kubayobera, babona Mukayiranga akomeje kwigunga; atavugana n’abandi’ adasabana nk’uko byahoze, gusa bagatungurwa n’uburyo yoroherwa akaza agatsinda amasomo ku buryo nta na rimwe ngo yigeze asubiramo mu ishuri(yaritsinzwe).

Ibyo byaje gutuma bamusabira icumbi mu kigo(ubwo yigaga i Musanze); bityo ajya kubana n’abandi ari nako,

Uyu munyeshuri avuga ko Mukayiranga yakomeje kugenda atakaza ibiro, ariko bakagerageza kumuba hafi bamuganiriza, ndetse baza kubona n’ikigo cyamubaye hafi kuko ngo yakoraga mu nzu y’ibitabo (Bibliotheque) y’ishuri.

Tariki 11 Gashyantare 2020, haje kumvikana amakuuru ko Mukayiranga yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa. Ni inkuru ngo yabatunguye, bakurikije uko bamubonaga; umukobwa ucisha make, wiyeguriye amasengesho.

Ubutumwa bivugwa ko yasize mbere yo kwiyahura buvuga ko atabaniwe n’umuryango we; rimwe akomozaho ko wamuteze(guteega). Aha bigereranywa no kwegurira umuntu imyuka mibi kugirango ibe yamugirira nabi isaha n’isaha.

Uko kumutega ngo nibyo byahoraha bimuteza uburwayi, nkuko yabibwiraga bamwe mu bo baganiraga, ari nabyo byatumye yiyegurira amasengesho.

Umuryango we ntiyawiyumvagamo ukurikije ubutumwa yasize buvuga ko arambiwe kwangwa n’imiryango, asaba ko no mu ishyingurwa rye umuryango we utzahakandagira, ahubwo yazashyingurwa n’ikigo n’abanyeshuri biganaga kuko ari bo bamubereye umuryango.

  • Urupfu rwa Mukayiranga
  • Umwe mubo bari kumwe witwa Solange Ukunzwenimana avuga ko yamuhamagaye amubwira ko avuye Kigali aje kumusura ko yari amukumbuye, undi nawe amubwira ko ari karibu ntakibazo, akihagera atangira kumubwira iby’akababaro ke nkuko Rwanda Tribune yabyanditse.

    Yagize ati “Yaje kundeba ambwira ko aje ndamwemerera,ahageze ambwira ko afite ibibazo kandi ko kubyihanganira byamunaniye. Mubwira ko agomba kwihangana kuko twamusengera agakira ibisazi n’ibindi bikazakemuka, arabinyemerera ndamuherekeza tugeze kuri Mukungwa ambwira ko ashaka koga ibirenge. Ndamubuza arambwira ngo ntiyagenda asa nabi. Ndamureka abanza mu maso mbona aratinze, mubajije arambwira ngo araje, mbona yambuye inkweto mperuka yunamye yoga ibirenge nongeye gukebuka mbona yiroshemo mvuza induru ngo bantabare bamurohore, akigeramo mbura untabara arinda arenga”

    Nsengabihe Peter wasenganaga na Mukayiranga avuga ko yagiraga ikibazo kuko yakundaga kubabwira ko imiryango imwanga ariko ntasobanure niba ari ababyeyi be.

    Yagize ati “Mu by’ukuri uyu mwana yarI afite ababyeyi bose ariko ntawari kumenya niba koko aribo babanaga. Gusa yakundaga kuvuga ko ababyeyi be bamuteze bityo bihora bimugiraho ingaruka kuko ajya arwara akitura hasi; mbese yagiraga ibibazo byinshi ku buryo bari baranamusabiye kujya yibera mu kigo kuko yaje aturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri 2018.

    Mbere ho y’uko yiyahura rero yampaye ubutumwa bwo kudusezera ko urugendo rwe rwo ku Isi rurangiriye aha kandi ko abanyeshuri basenganaga ndetse n’ikigo ko aribo bagomba kumushyingura ko nta wundi ubyemerewe wo mu muryango we”.

    Karara Alex umwe mu bayobozi b’iri shuri, uyu mukobwa yigagaho nawe wari waje gutabara avuga ko nabo bumvise ayo makuru bakaza kureba niba koko ari uwabo.

    Ati “twaje kureba ko uwo bavuze wiyahuye ari uwacu twasanze ariwe koko kuko yasize agakapu karimo ibyangombwa ndetse n’ubutumwa yasize yanditse nabwo buremeza ko ariwe. Dutegereje rero ko polisi idufasha tukaba twabona umurambo ”

    Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rya Muhoza buvuga ko bugikurikirana aya makuru kuko butarabona umurambo kandi ko ugishakishwa baza gutanga amakuru nyuma.

    Mu butumwa yagiye yoherereza abantu Mukayiranga Anne Marie kuri telefoni ingendanwa yanditse abasezeraho ababwira ko arambiwe kuba mu Isi kandi ko urugendo rwe rwo kuba ku isi arushoje aha avuga ko agomba kuzashyingurwa n’abanyeshuri basenganaga kandi bakazafatanya n’ikigo yigagamo kuko aribo babyeyi azi bamugiriye akamaro.

    Ntakirutimana Deus