Norvege yemereye ubuhungiro impunzi 600 zivuye mu Rwanda, igaragaza izitahakandagira

Kuri uyu wa Mbere minisitiri w’ubutabera ushinzwe n’abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Norvege bwana Joran Kallmyr n’itsinda bari kumwe basuye impunzi zavuye muri Libiya ziba mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Bugesera.

Ni mu gihe icyo gihugu cyemeye kuzakira impunzi 600 z’Abanyafurika. Ariko minisitiri w’ubutabera muri Norvege yavuze ko abahunze ibibazo by’ubukungu bo nta mwanya bazahabwa ku mugabane w’Uburayi.

Bwana Joran yavuze ko kugeza ubu abazagera I Burayi bagomba kugira ibyo bazaba bujuje kuko ngo hari n’abahunze ibibazo by’ubukungu mu bihugu bakomokamo. Akagira inama abatazagera I Burayi kuzaguma mu Rwanda kuko no gusubira muri Libiya bisa n’ibidashoboka.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ryabajije bwana Joran Kallymr uko bazabasha kumenya impunzi bazatwara mu buryo bo bifuza butarimo uburiganya.Yavuze ko nyuma y’ijonjora rizakorwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR na Norvege izikorera irindi genzura.

Ku mpunzi zirebwa n’iki cyemezo byumvikana ko ari inkuru nziza kubajyana I Burayi n’ahandi. Umusore ukomoka mu gihugu cya Eritreya yatsembeye Ijwi ry’Amerika ko adashobora kurota asubira mu gihugu akomokamo kandi ko atifuza kuguma mu Rwanda. Akavuga ko yizeye ko ejo hazaza hazaba heza aramutse avuye muri Afurika.

Kuri leta y’u Rwanda kujyana izi mpunzi mu bindi bihugu ni igikorwa cy’ubugiraneza n’ubutabazi. Kugeza ubu hari amakuru ko izi mpunzi zari zatangiye kwishyiramo ko zigomba guhita zijyanwa ku mugabane w’Uburayi n’ahandi ku buryo ngo no kwiga amwe mu masomo azimenyereza zari zatangiye kuyareka.

Uretse igihugu cya Norvege cyemeye kuzakira impunzi 600, Canada yemeje kuzafata impunzi 800 zirimo 200 zizava muri Libiya, Ubufaransa na bwo bwemeje kuzafata izindi mpunzi 200 zirimo 100 zizava Libiya ndetse na Swede yemeje kuzafata 150.

By’umwihariko barindwi bamaze kugera muri Swede ndetse n’abandi 30 bashobora kugenda mu bihe bya vuba. Ku bazajya mu gihugu cya Norvege bo ntibiramenyekana igihe ntarengwa bashobora kuzagendera.

Amakuru Ijwi ry’Amerika yahawe n’ubuyobozi bwa HCR mu Rwanda aremeza ko ubwo aba bari kwifuza kujya mu Burayi no hanze yaho, hari abandi babiri basabye gusubizwa iwabo muri Somaliya.

Inkuru ya VOA