Kizito Mihigo yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bitatu

Umuhanzi Kizito Mihigo wari uherutse gufungurwa ku mbabazi z’umukuru w’Igihugu, yatawe muri yombi.

Ni ibitangazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rubicishije ku makuru rwashyize kuri konti yarwo ya twitter.

Igira iti “Kuwa 12/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije #RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi. Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

The Source Post yari yatangaje aya makuru ku munsi w’ejo hashize nkuko byavugwaga n’abantu batandukanye.

The Source Post yagerageje guterefona Kizito Mihigo isanga nimero ye ya telefoni itariho.

Radiyo mpuzamahanga y’Abanyamerika yavuganye n’umwe mu baturage bari mu murenge wa Ruheru aho bivugwa ko Kizito yari ari kunyura asigaje hagati y’iminota 5 na 10 ngo agere mu Burundi.

Uyu muturage akomeza avuga ko yahise ashorerwa n’inzego z’umutekano ahetse igikapu kinini ndetse anambaye n’amadarubindi y’umukara. Icyo gihe ngo yafashwe aryamye mu gashyamba. Yashatse guha abaturage ibihumbi 300 ngo bamureke ariko bakomeza kumufata.

Kizito afatwa yari afite ibikapu

Kizito yafunguwe muri Nzeri 2018, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nkuko byatangajwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye icyo gihe ikemeza ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Muri abo bagororwa harimo abarekuwe by’agateganyo nk’uko biteganywa n’itegeko n’abarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ari nacyo cyiciro kirimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire.

Kizito ari mu bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.”

Kizito Mihigo yarekuwe nyuma yo kwandikira Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Agejejwe mu nkiko ibyaha yababariwe byagarurwa?

The Source Post iganira na Setora Janvier wabaye umushinjacyaha akaba n’umugenzacyaha mu gihe cy’imyaka 19, ubu akaba ari umunyamakuru, yavuze ko Mihigo aramutse akurikiranwe n’inkiko agahamwa n’icyaha, byaba ari insubiracyaha.

Icyo gihe rero ngo ibihano byakwiyongera kuko hazamo impamvu ziremereza icyaha( Circonstances aggravantes).

Turacyakomeza kuvugisha RIB kuri iki kibazo.

Ntakirutimana Deus.