Rulindo: Abakozi babiri b’akarere batawe muri yombi

Kanamugire Ernest Muhanguzi Godfrey

Abayobozi babiri bakora mu karere ka Rulindo batawe muri yombi bakekwaho  icyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo ni Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri aka karere(DM) Muhanguzi Godfrey na Kanamugire Ernest ushinzwe amasoko.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Madame Marie Michelle Umuhoza yemeye iby’aya makuru, avuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe Muhanguzi we hiyongeraho icyaha cya ruswa.

Yagize ati “Umwe akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko no gukoresha umutungo ufitiye abaturage akamaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko hakiyongera n’ikibazo cya ruswa naho mugenzi we akurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha imitungo ifitiye abaturage inyungu mu buryo bunyuranyije amategeko.”

Si ubwa mbere muri aka karere havuzwe ibibazo mu mitangire y’amasoko kuko muri 2017 aka karere kitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ku isoko ryateje ibibazo.

Muri uwo mwaka ubushinjacyaha bwasabwe gukurikirana dosiye ya rwiyemezamirimo wahawe isoko rya miliyoni 527 Frw muri aka karere nyuma bikaza kugaragara ko ibyangombwa yatanze byari ibihimbano agafungwa igihe gito akarekurwa, akaza gutoroka.

Mu 2015, aka karere katanze isoko ryo gukora umuhanda w’igitaka Kiyanza-Kiri-Murambi, ritsindirwa na Sosiyete EBS Group Ltd kuri miliyoni 527 Frw.

Mu masezerano uwo rwiyemezamirimo yasinye, yagombaga kurangiza imirimo mu mezi atandatu. Isoko yararikoze igihe yahawe kirarangira ibyo yiyemeje atarabirangiza.

Nyuma akarere kafashe umwanzuro wo gusesa isoko rihabwa undi kuko uwa mbere byagaragaraga ko yananiwe. Ryasheshwe rwiyemezamirimo wa mbere amaze kwishyurwa miliyoni 271 Frw.

Hatanzwe irindi piganwa, rwiyemezamirimo wa kabiri asaba akarere miliyoni 620 Frw ngo arangize imirimo uwa mbere yari yasize acumbitse.

Hashize amezi atatu rwiyemezamirimo wa mbere yambuwe isoko, haje kugaragara ibimenyetso ko n’ibyangombwa yari yaratanze byose ari ibihimbano, arafatwa arafungwa ariko nyuma y’igihe gito arafungurwa ahita atorokera ahantu hataramenyekana.

Biravugwa ko muri tumwe mu turere hari ikibazo cy’imirimo imwe n’imwe ikorwa ntirangire cyangwa itanozwa uko bikwiye bitewe na bamwe mu bayobozi bategereza indoke kuri ba rwiyemezamirimo baba baratsindiye amasoko yo kuyikora.

Mu gihe leta y’u Rwanda ishishikajwe no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara abayobozi babavutsa ayo mahirwe basahuranwa no gukuramo ayabo, bamwe muri bo bagiye bashyikirizwa inkiko.