November 7, 2024

Kizito Mihigo ntakibarizwa ku Isi y’abazima

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera, yiyahuriye muri gereza agapfa.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara yagize iti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Itangazo rya polisi

Uyu muhanzi yari aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gushaka kwambuka umupaka u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutanga ruswa no gushaka kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Kizito apfuye ari ingaragu, yari afite imyaka 38 y’amavuko.

ND