Umugabo akurikiranyweho kwica nyina akamusangira n’imbwa

Berger malinois 110127 nlc deco nlcdeco chien

Umugabo w’imyaka 28 ari imbere y’ubutabera ashinjwa kwica nyina akamukatakatamo ibice akamurya.

Uvugwa yitwa Alberto Sánchez Gómez wo muri Espagne, wafashwe mu 2019 n’abapolisi bagiye mu nzu ya nyina w’uyu mugabo, nyuma yahoo mugenzi we abwiye polisi ko afite amakenga kuri iki kibazo.

Nyuma polisi yasanze nyina w’uyu mugabo witwa María Soledad Gómez w’imyaka 66, yarishwe, akatwamo ibice byari muri iyo nzu, bimwe bihambiriye mu mifuka ya palasitiki nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ushinjwa yabwiye ubutabera ko atibuka niba koko yarishe nyina akamurya.

Avuga ko yaba afite ibibazo byo mu mutwe, akaba yaranywaga n’ibiyobyabwenge mbere yuko afatwa.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko uyo mugabo yari azwi mu giporisi kubera ihohotera yakoreraga nyina, María Soledad Gómez, kandi ko yarenze ku mategeko yo kuguma mu rugo igihe afatwa.

Polisi yasanze bimwe mu bice by’uyu mugore, umuhungu we yari arimo kubitunganya ngo abiteke, ibindi nabyo bibitse mu masashi, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru El Mundo cyo muri icyo gihugu.

 

Ukekwa icyo gihe yari afite imyaka 26, bivugwa ko yari yemeye ko yanize nyina, akavuga ko yariye bimwe mu bice bye, ibindi akabiha imbwa.

Urubanza rwe rurakomeje.