Abatavuga rumwe na leta muri Tchad ntibashaka kuyoborwa n’umuhungu wa Deby

Amashyaka akomeye mu atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad avuga ko ishyirwaho ry’umuhungu wa Perezida Idriss Déby Itno nk’umutegetsi mushya w’iki gihugu ari “ihirikwa ry’inzego za leta”.

Déby, wari ufite imyaka 68 amaze n’imyaka 30 ku butegetsi, yapfuye nyuma yo kuraswa n’inyeshyamba ari ku rugamba.

Inyeshyamba na zo zamaganye uko gusimburwa n’umuhungu we, zigira ziti: “Tchad ntabwo ari ubutegetsi bwa cyami”

Mahamat Idriss Déby Itno, unazwi ku izina rya ‘Jenerali Kaka’, yari asanzwe akuriye abasirikare barinda perezida, ubu agiye gutegeka iki gihugu mu gihe cy’amezi 18 kugeza habaye amatora.

Guverinoma n’inteko ishingamategeko byarasheshwe, ariko inzobere mu bijyanye n’itegekonshinga zivuga ko umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ukwiye kuba perezida mu gihe perezida apfuye, ubundi agategura amatora.

Urupfu rwa Déby rwatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa kabiri w’iki cyumweru – hashize umunsi umwe ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaje ko yatsindiye manda ya gatandatu yo gutegeka iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Tchad imaze igihe iri ku ruhembe rw’umuhate w’ibihugu byo mu karere wo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Hari ubwoba ko urupfu rwe rushobora guteza ihungabana rya politike muri iki gihugu kinini kigwamo imvura nkeya cyane gifite amateka maremare y’imitwe y’inyeshyamba n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ni igihugu kandi kirangwamo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi afite intege nkeya kandi yacitsemo ibice.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi na ryo ryifatanyije n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwamagana akanama k’inzibacyuho (cyangwa imfatakibanza mu Kirundi) ya gisirikare.

Ryasabye ko habaho ibiganiro ndetse risaba n’abakozi kuguma mu ngo kugeza iki kibazo gikemutse.

Hejuru ku ifoto: Mahamat Idriss Déby Itno, umwe mu bahungu b’uwari perezida, ni jenerali w’inyenyeri enye ufite imyaka 37

Ivomo: BBC