Perezida Kagame yagiye muri Angola

Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu nama y’Akarere yiga ku mutekano mu gihugu cya Centrafrica.
Iby’aya makuru byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rukuta rwabyo rwa twitter. Ni rwo ruzinduko Perezida Kagame agiriye hanze y’u Rwanda kuva icyorezo cya covid-19 cyatangira kuvugwa ko cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’Umukuru w’Igihugu buherekejwe n’amafoto, buvuga ko Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço mbere y’Inama ya Kabiri itaguye y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ku bijyanye na politiki n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika. Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama irimo ko ingabzo za CPC ziyobowe na Bozize Francois wahoze ayobora iki gihugu zigomba kuva mu murwa mukuru Bangui.

Perezida Kagame yaherukaga kubonana na Perezida João Lourenço mu nama yabereye mu Rwanda tariki 21 Gashyantare 2020 icyo gihe bigaga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, hari na Perezida Félix Tshisekedi wa DR.Congo ndetse na Yoweri Museveni wa Uganda, ibiganiro byabereye Gatuna.

Inama ya Mbere y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ku bijyanye na politiki n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika yabaye tariki 29 Mutarama, 2021 icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

U Rwanda rufite ingabo muri Centrafrica zicunga umutekano mu buryo bwa UN mu butumwa bwitwa Minusca, hakaba n’umutwe w’ingabo zidasanzwe zagiye gucunga umutekano mu gihe cy’amatora yabaye mu Ukuboza 2020, ndetse no gushyigikira ku rugamba ingabo za Leta.

Inama yari yitabiriwe na  Perezida wa kiriya gihugu cyayakiriye, João Manuel Gonçalves Lourenço, ari na we uyoboye umuryango wa ICGLR, Perezida Denis SASSOU-NGUESSO wa Congo Brazzaville, Marshal Idriss Déby Itno wa Tchad wari umutumirwa udasanzwe, Perezida Faustin-Archange Touadéra uheruka gutsinda amatora muri Centrafrica, Gen Ibrahim GABIR umwe mu bagize Inama iyoboye Sudan wari uhagarariye Gen Abdul Fatah al-Burhan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Kagame Paul, na ba Perezida ba Komisiyo iya ECCAS na ICGLR.

Perezida Kagame ageze i Luanda
Inama iheruka yitabiriwe na Minisitiri Vincent Biruta

 

Perezida Kagame yaherukaga kubonana na Perezida João Lourenço mu nama yabereye mu Rwanda tariki 21 Gashyantare 2020
Bagiranye ibiganiro mbere y’inama iteganyijwe