Karongi: Umuturage arashinja ubuyobozi kumwambura inka yiguriye

Umuturage witwa Kampeta Florence wo mu mudugudu wa Rwakigarati mu kagari ka Gitwa ko mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aravuga ko ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bwamennye urugo  iwe adahari bugatwara inka yari amaze umunsi aguze nyuma y’uko iyo yari yari yarahawe muri gahunda ya girika ifashwe n’ubuirwayi akayigurisha.

Kampeta avuga ko yahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda, ikaza kororoka, akanitura. Iyo nka yasigaranye ngo yaje kugira ikibazo cy’ubugumba arayigurisha agura indi tariki 3 Werurwe 2021.

Bucyeye bwaho ku itariki ya 4 , ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari bumena urugo burayitwara buyiha undi .Kampeta avuga ko yahise ageza ikibazo cye ku nzego zitandukanye ariko akaba atarakemurirwa ikibazo.

Agira ati:

“Nimugoroba nageze kuri RIB ngiye kubatakira nsanga gitifu w’akagari yoherejeyo ifoto y’ikiraro kibereye aho ngo nibye Girinka ndayigurisha. Bwarakeye njya ku murenge ubwo nibwo bampaga undi munsi ndongera nsubirayo, ubwo gitifu w’umurenge yadushyize mu cyumba igihe ambajije ibyanjye nangiye kubisobanura ubwo gitifu(umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari) ahita avuga ngo uyu mukecuru ureba ukenyeye atya yituma mu cyobo nta wese[WC] agira(umusarani),nuko gitifu w’umurenge ahita ambwira ati ‘wa mbwakakazi we nsohokera mu biro tariki 16(Werurwe) nzasange wujuje umusarani”.

Kampeta arasaba ko yasubizwa inka ye kuko kuriwe kuba yari yarituye atarakwiye kwamburwa iyo nka.

Umwe mu baturanyi ba Kampeta avuga ko yari yarituye ko n’ikibazo iyo nka yaje kugira akizi. Agira ati:

“Kwitura yari yarituye kandi iyo nka yari ifite ikibazo ntekereza ko ariyo mpamvu yayigurishije”.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Rwakigarati n’ubw’akagari ka Gitwa byemeza ko iyo nka koko byayimwatse.

Kanyemera Jean Pierre, umukuru w’uwo mudugudu agira ati”

“Icyo nzi ni uko iyo nka twayimwambuye ariko we ajya kugurisha iyo avuga ko yarifite ikibazo nta kintu yabitubwiyeho”.

Mujyambere Albert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari agira ati:

“We rero yakoze ikosa ryo  kuyigurisha adasabye uburenganzira,aragenda aguramo inka idatanga umusaruro, agura inyana ntoya, njyewe abaturage bamaze kumpa amakuru nagishije inama ubuyobozi bw’umurenge, ngisha inama Veterinaire (umukozi ushinzwe ubworozi)ambwira ko n’ubundi iyo umuntu yishe ayo mabwiriza agomba kuyamburwa”.

Twamugabo Andre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera , avuga ko  yahuye n’imbogamizi zatumye adakurikirana iki kibazo ariko ko mu cyumweru gitaha azajya gukurikirana iki kibazo

Agira ati:

“Ubwo rero habayeho ikibazo cy’uko muri weekend atari ahari(umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari),ubwo uwo mumama ntaraza ngo duhane gahunda neza, gitifu arambwira nkumva uwo mugore ibyo avuga sibyo,umugore akambwira nkumva ibyo gitifu avuga sibyo,dushyire nko kuwa Kabiri(tariki 20 Mata 2021) hanyuma njye Gitwa mu baturage hanyuma ngaruke nzi ngo ninde wahemutse”.

Nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi agenga imitangire n’imicungire y’inka  zitangwa muri gahunda ya  Girinka, mu ngingo ya 37 igaragaza ibibujijwe n’ibihano ku worojwe muri gahunda ya Girinka, abujijwe kuzimya igicaniro, mugihe mu ngingo ya 39 ivuga ku bihano bireba umuryango worojwe ntaho uwituye arebwa no kwamburwa inka.

Muri aya mabwiriza mu ngingo ya 41 igena ububasha bwo gutanga ibihano bwo mu rwego rw’ubutegetsi,agaragaza ko ku muryango worojwe ibihano bitangwa n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge agendeye kuri raporo ya Girinka y’umurenge,nyamara Kampeta we avuga ko inka yayambuwe n’ubuyobozi bw’akagari n’umudugudu.

Isoko: Radio Isangano