November 7, 2024

Tchad: Menya byinshi ku mutegetsi mushya aho umuhungu na se bangana

Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno yagizwe umutegetsi mushya wa Tchad, nyuma yuko se Idriss Déby yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba.

Ubu Mahamat akuriye akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kagizwe n’abantu 15, kagiye gutegeka iki gihugu mu gihe cy’amezi 18. Kazwi ku izina rya Conseil Militaire de Transition (CMT).

Azwiho kwitwara mu buryo bugoye kumenya icyo atekereza no kwirinda icyatuma avugwaho cyane, bitandukanye na bamwe mu bavandimwe be bahuje umubyeyi umwe (se, nk’umuyisilamu, yari afite abagore benshi).

Ariko, azwi cyane nk’umusirikare umenyereye imirwano cyo kimwe na se wapfuye ku wa kabiri.

Ku myaka 37, Mahamat afite imyaka imwe nk’iyo se Idriss Déby yari afite ubwo yafataga ubutegetsi binyuze muri ‘coup d’État’ ya gisirikare mu 1990.

Kuzamuka mu gisirikare byihuse

Kugeza ubwo se yapfaga, yari umukuru w’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda perezida n’inzego nkuru z’igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l’État (DGSSIE).

Uwo mutwe wagize uruhare rukomeye mu kugumisha Idriss Déby ku butegetsi.

Mahamat ni umwe muri benshi bo mu muryango w’uwari perezida bari bari mu myanya ikomeye muri leta.

Amakuru avuga ko na we yari ari ku rugamba ubwo se yakomerekaga mu mirwano n’inyeshyamba mu ntara ya Kanem iri mu burengerazuba bw’igihugu.

Mahamat azwi kandi ku izina rya ‘Jenerali Kaka’ kuko yarezwe na nyirakuru, cyangwa ‘Kaka’, ubivuze mu rurimi rw’Icyarabu mu mvugo yarwo yo muri Tchad (Chadian Arabic/Arabe tchadien).

Chad's President Idriss Deby Itno (C) holds hands with General of the Chadian contingent in Mali Oumar Bikimo (L) and second-in-command major and his son Mahamat Idriss Deby Itno (R) during a welcome ceremony, on May 13, 2013, in N'Djamena.
Uwari Perezida Idriss Déby (hagati) yashimye umuhungu we Mahamat (iburyo) ubwo ingabo za Tchad zagarukaga mu gihugu zivuye muri Mali mu 2013/AFP

Déby muto yakoze mu gisirikare bisesuye, azamuka mu mapeti mu buryo bwihuse.

Yatojwe igisirikare muri Tchad mu myaka ya 2000, akurikizaho amezi atatu yamaze mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bufaransa rya Lycée Militaire d’Aix-en-Provence.

Yarwanye hamwe n’ingabo za Tchad mu mirwano n’imitwe y’inyeshyamba, afasha mu gutsinda zimwe muri izo nyeshyamba zarwaniraga mwenewabo Timane Erdimi mu karere ko mu burasirazuba bw’igihugu mu 2009.

Mahamat yazamuwe mu mapeti mu buryo bwihuse agera ku rwego rwa jenerali mu 2010 ubwo yahitaga aba umukuru w’itsinda rirwanisha ibimodoka bya muzinga (armoured division) ryo mu basirikare barinda perezida.

Mu 2013, yagizwe uwungirije umukuru w’ingabo za Tchad zari mu butumwa muri Mali.

Aho muri Mali yagiye arwana ari kumwe n’ingabo z’Abafaransa, mu gikorwa cya gisirikare cyahagaritse intagondwa ziyitirira idini ya Islam zarimo zerekeza ku murwa mukuru Bamako.

Icyo gihe, yagize ati: “Ntabwo biba byoroshye gufata indiri nk’iyi y’abakora iterabwoba… ariko tuzi neza ko uru ari urugamba rumwe gusa [dutsinze] mu ntambara”.

Umwaka umwe nyuma yaho, yagizwe umukuru w’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda perezida.

 Ivomo: BBC