AS Muhanga yagaragayemo 12 banduye Coronavirus

Abakinnyi 10 n’abafasha b’abatoza babiri ba AS Muhanga basanganywe Coronavirus bituma umukino wagombaga guhuza iyi kipe na Sunrise FC kuri iki Cyumweru usubikwa.

Ibipimo bishya byafashwe abakinnyi n’abandi bakozi ba AS Muhanga mbere yo gukina umukino wa gicuti na Sunrise FC byerekanye abarwayi 12 ba Coronavirus muri iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Itegeko ryo kwipimisha ni ihame ku makipe yose akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ko ibi bipimo bya ’Rapid Test’ byafatiwe mu Ivuriro ‘Clinique la Providence’ ryo mu Karere ka Muhanga.

Ku rundi ruhande, Sunrise yagombaga gukina na AS Muhanga kuri Stade ya Muhanga yo yipimishirije mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kumva inkuru ko ikipe byari bifitanye umukino wa gicuti yabonetsemo ubwandu, Sunrise yahisemo gukora imyitozo yayo yihariye ku kibuga yagombaga gukiniraho.

AS Muhanga yagaragayemo abakinnyi banduye mu gihe habura iminsi irindwi ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda isubukurwe.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, imikino ibanza y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

AS Muhanga iri mu itsinda A rigizwe na APR FC, Gorilla FC na Bugesera FC mu gihe irya B rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC. Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Si ubwa mbere, AS Muhanga igaragayemo abakinnyi banduye Coronavirus kuko ku wa 21 Ukuboza 2020, iyi kipe yagaragayemo abakinnyi batanu banduye Coronavirus, mbere y’uko shampiyona isubikwa.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yari yatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020, ihagarikwa nyuma y’icyumweru kimwe kubera COVID-19, Imikino itatu yari imaze gukinwa yateshejwe agaciro.

Abakinnyi 10 n’abafasha b’abatoza babiri ba AS Muhanga basanganywe Coronavirus