Umubu utera Malariya ukomoka muri Aziya wakwirakwiriye mu karere
Muri Afurika, haboneka nyinshi mu mpfu zo ku isi zitewe na malaria, iyi ndwara ahanini ikwirakwizwa n’ubwoko bw’umubu ukunze kuboneka mu bice byo mu cyaro.
Uwo mubu umaze gutuma abarwayi ba malaria biyongera muri Djibouti no muri Ethiopia, utuma ibikorwa byo kurandura iyi ndwara bigorana cyane.
Ubwoko bw’umubu bwa Anopheles stephensi, butera nyinshi muri malaria iboneka mu mijyi yo mu Buhinde no muri Iran, bwororokera mu miyoboro y’amazi yo mu mijyi – kandi ntibukorwaho na myinshi mu miti imenyerewe yica imibu.
Abashakashatsi bavuga ko mu gihe uyu mubu wakwirakwira cyane muri Afurika, ushobora gushyira mu byago abantu hafi miliyoni 130.
BBC