Amafoto 30 utabonye ubwo leta yatangizaga gahunda yo kurwanya amapfa

Kuwa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, abayobozi barimo uw’ingabo na polisi mu ntara, abanyamuryango ba koperative COAMALEKA ikorera mu gishanga cya Gikoro kiri hagati y’Imirenge ya Rukoma na Karama mu karere ka Kamonyi bifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera ifumbire mu bigori yatanzwe na Leta mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe no kongera umusaruro mu buhinzi.

Uko umuganda wagenze mu mafoto

Ibigori byo mu gishanga cya Gikoro byatewe ifumbire ku kigero cya 60% mbere yo kubiteraho indi
Mbere y’umuganda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yasobanuriwe n’umujyanama w’ubuhinzi uko basanzwe batera ifumbire n’ibipimo bagiye kugenderaho
Minisitiri Mukeshimana yameneraga ibigori, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo ashyiraho ifumbire
Guverineri w’intara y’amajyepfo Madame Kayitesi Alice yabagaraga ibigori igihe hashyirwagaho ifumbire
Byari nk’ubusabane bw’ingabo n’abaturage zabohoye, mu gihe cy’umuganda ugamije kubarinda amapfa
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi na we ku rundi ruhembe ahangana n’amapfa(uwambaye ubururu)
Ingabo z’u Rwanda RDF zishyira ifumbire ku bigori
Minisitiri Mukeshimana amaze kubona ubuke bw’imashini zuhira yabemereye inkunga y’izindi
Ibigori nyuma yo kuhirwa no guterwamo ifumbire
Igishanga cya Gikoro muri Karama ya Kamonyi gihinzemo ibigori bibereye ijisho
Mu rugamba rwo kudatezuka, ingabo zagiye imbere abaturage n’abayobozi
Mu gihe kirenze isaha abaturage n’abayobozi ndetse n’ingabo na polisi ntibatezukaga
Minisitiri Mukeshimana yerekera uko bahinga bagamije kwihaza mu biribwa
Ahatageraga amazi y’iyi mashini yuhira, abatutage bafashe ibikoresho bisanzwe baruhira
Aka gapfundikizo gafitwe n’umusirikare gafasha mu kutibeshya ingano y’ifumbure ikoreshwa
Nyuma y’umuganda, abaturage bicaye basaba Minisitiri kubakorera ubuvugizi ku mashanyarazi, nawe ababwira icyo igihugu kibifuzaho(gukora bagahangana n’inzara yatera)
Biyushye akuya kugirango bacyure umubyizi
Uburyo bwo kuhira bufatwa nk’ubugezweho bushushe nk’imvura iri kugwa bwafasha benshi
Abajyanama b’ubuhinzi bashimiwe na Minisitiri Mukeshimana ko bazingatiye ibipimo by’uko ifumbire ikoreshwa
Uyu mujyanama yafashaga mu kwibutsa ingano ikwiye
Nyuma y’umuganda Mukeshimana yabwiye abaturage ko bahisemo neza kwitabira ubuhinzi ngo igihugu kitaba mu byibasiwe n’amapfa yibasiye akarere
Abahinzi bagejeje ibyifuzo kuri leta byiganjemo kuyishimira ko iri kubumva
Abayobozi bakoze ubutaruhuka
Igikorwa cy’umuganda ukirebera kure
Uwakoze asoza n’akanyamuneza ko kwishimira ibyo akoze
Nta kudohoka, abayobozi bakoze nka nyakabyizi
Ubwoko bw’ibigori bihingwa n’abagize iyi koperative
Perezida wa koperative ihinga imbuga n’ibigori mu gishanga cya Gikoro gifite ubuso hafi Ha 90 n’abanyamuryango 900
Bizeza igihugu ko batazatezuka guhinga ngo baticwa n’inzara
Minisitiri Mukeshimana, umwe mu borohereza itangazamakuru aganira naryo

Inkuru mu mafoto: Ntakirutimana Deus

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre/MINAGRI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *