Umubano Rwanda- u Bufaransa urufunguzo ku itabwa muri yombi ry’abakekwaho jenoside

Bamwe mu bagira uruhare mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu Bufaransa, basanga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa byatanga umusanzu mu guta muri yombi no kohereza mu Rwanda abakekwaho urwo ruhare.

Uyu munsi umuryango CPCR wiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside babarizwa i Burayi, ufite impungenge z’abakekwaho urwo ruhare batari gutabwa muri yombi uko bwikiye, ngo banoherezwe mu Rwanda.

Bwana Alain Gauthier uyobora CPCR, avuga ko hari imbogamizi bagiye bahura nazo, ariko ko hari icyo biteze cyafasha mu itabwa muri yombi ryabo. Yabwiye The Source Post  ati “Kugeza ubu, ibyasabwe byose ku iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho uruhare muri jenosidezagiye zangwa n’urukiko rw’ubujurire. Ese ruzahindura icyo cyemezo? Ese u Bufaransa n’u Rwanda bizasinya amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abakekwaho urwo ruhare. Imbere hazabyerekana.”

Bamwe mu baba mu Bufaransa , urukiko rwategetse ko batoherezwa mu Rwanda barimo Muhayimana Claude, uba mu mujyi wa Rouen ukekwaho ibyaha bya jenoside yakoreye mu yahoze ari Kibuye aho yari umushoferi kuri Guest House yaho. Hari kandi Felicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya jenoside n’iby’iterabwoba.

Mu bandi harimo Padiri Marcel Hitayezu, mu mwaka w’ 2016, Urukiko rw’Ikirenga mu Bufaransa rwafashe umwanzuro kuri dosiye y’uyu munyarwanda w’imyaka 63 uba mu Bufaransa, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwemeza ko adakwiye koherezwa mu Rwanda. Ni mu gihe muri Kamena 2015, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zisaba ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho gukorera muri Paruwasi yabagamo ya Mubuga, mu Karere ka Karongi.

Hatitawe ku bindi byemezo byari byafashwe birimo icy’urukiko rw’ubujurire rwa Poitiers muri Nyakanga rwari rwashyigikiye ko Padiri Hitayezu yoherezwa mu Rwanda, abacamanza banze kumwohereza ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside akekwaho gukora hagati ya tariki ya 10 na 14 Mata 1994.

Abacamanza b’uru rukiko bagendeye ku kuba mu nyandiko zakozwe n’abayobozi ba kera mu Rwanda, nta ngingo n’imwe yagarukaga ku cyaha cya Jenoside igaragaramo.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze kandi ko kuba nta ngingo zifatika zisobanura birambuye ibiranga icyaha cya Jenoside byavugwaga mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu 1994, byaba imbogamizi hibazwa niba ibikorwa bivugwa, byahanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Urukiko rw’Ikirenga rwashingiye kuri iyi ngingo, rwanzura ko Padiri Hitayezu atacyoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda nkuko rwabisabwe, ndetse rumuhanaguraho ibyaha bya Jenoside yashinjwaga n’ubushinjacyaha.

Hitayezu wigisha ijambo ry’Imana muri diyoseze ya Rochelle et Saintes mu Bufaransa, nk’umupadiri unafite ubwenegihugu bwaho, yakunze guhakana uruhare rwe muri Jenoside.

Si ubwa mbere ubutabera bw’u Bufaransa buhanaguraho ibyaha abakekwaho Jenoside, kuko mu mpera z’umwaka ushize nabwo abacamanza bakoraga iperereza ku ruhare rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batangaje ko bahagaritse gukurikirana iyi dosiye.

Imwe mu mpamvu batanze ngo ni uko iperereza ritagaragaje ibikorwa cyangwa uruhare rudashidikanywaho rwa Padiri Munyeshyaka muri Jenoside.

Perezida Macron ubwo yari mu Rwanda, aherutse kuvuga ku by’ikurikiranwa by’abakekwaho jenoside, akazi yavuze ko kareba mbere na mbere ubutabera.