Tariki ya 1/6/1952: I kabgayi, Bigirumwami yimikwa nka Musenyeri wa mbere mu karere

  • Umugabo watekereje kare ku mukobwa, bityo akaba isonga mu gushinga amashuri ya mbere y’abakobwa.

  •  Yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.

  • Umwanditsi ukomeye w’ inyandiko nyinshi zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda

  • Umwepiskopi wa mbere w’Umwirabura mu bihugu bya Afurika byategekwaga n’Ababiligi.

  • Uwashinze ibigo by’abihayimana, umwubatsi w’amashuri

Tariki ya 1 Kamena 1952 i Kabgayi mu karere ka Muhanga[ubu] havugiye impundu z’urwanaga ubwo umwe mu banyarwanda yagirirwaga icyizere cyo kugirwa Musenyeri. Ni agahigo yaciye ko kuba Musenyeri wa mbere w’umwirabura mu gice cya Afurika cyari gikolonijwe n’Ababiligi. Ni ukuvuga u Rwanda-Urundi na Congo Belge.

Uyu ni umugabo w’ibigwi byivugira ufite amateka menshi i Kabgayi, aho yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Leon i Kabgayi. Uretse kuba umusenyeri wa mbere wimitswe mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi, yanabaye  musenyeri wa 6 wahawe izi nshingano muri Afurika.

Uwo ni Musenyeri Aloys Bigirumwami, watabarutse ku itariki ya 3 Kamena 1986. Uwo munsi ahagana saa tanu za mu gitondo (11h00), nibwo inkuru y’inshamugongo yumvikanye i Rwanda ko, Umwepisikopi wa mbere wa Diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Bigirumwami w’imyaka 81 yatabarutse, aho yari arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Padiri Léonidas Ngarukiyintwari, wo muri Diyoseze Nyundo yanditse ko  Bigirumwami yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu ni mu Karere ka Ngoma), akabatizwa ku munsi mukuru wa Noheli 1904, ari umuhungu wa Yozefu Rukamba, umwe mu bakiristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza.

Afite imyaka icumi, mu mwaka w’1914, yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya Mutagatifu Leon i Kabgayi. Nyuma yo kurangiza Iseminari nkuru yari yaratangiye mu w’1921, yahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti na Musenyeri Léon Paul Classe ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.

Nyuma yo guhabwa ubusaserdoti yatangiriye ubutumwa bwe yigisha mu iseminari nto ya Kabgayi mu w’1929. Mu mwaka w’1930, yakoreye ubutumwa i Kabgayi n’i Murunda, muri 1931 yari muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu (Sainte Famille) mbere y’uko mu w’1932 ajya i Rulindo.

Bigirumwami yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba imyaka 18.  Ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza ku ya 17 Mutarama 1951 agirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII. Yahawe ubwepiskopi ku itariki ya 1 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent Deprinoz wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi bityo aba Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byategekwaga n’ababiligi; ni ukuvuga Congo (Zaire), u Burundi n’u Rwanda.

Nyuma yo kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo, kuya 21 Ugushyingo 1952, Myr Bigirumwami yagiye i Banneux mu Bubiligi maze ahavugira isengesho ryo gutura Vikariyati nshya ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene.

Igihe Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ihawe inzego bwite z’ubuyobozi na Papa Yohani wa XXIII mu Rwandiko “Cum parvulum sinapis granum” rwo kuwa 10
Ugushyingo 1959 Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye Umwepiskopi wa Nyundo. Musenyeri Bigirumwami yarwanyaga icyabuza umunyarwanda kwishimira uwo ari we kandi arwanira kumwereka ko ntacyo atashobora, atanaretse amatwara ye ya Kinyarwanda.

Padiri Ngarukiyintwari avuga ko Bigirumwami yari umunyarwanda w’umukristu wavukiye mu muryango w’abakristu. Ni umunyarwanda waharaniye guhesha igihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo ishema.

Ni umukristu uha agaciro umuco karande w’abakurambere kandi ibyo ntibimubuze kuba umukristu nyawe, umuntu uhamye mu bukristu.

Yakoze ubushakashatsi ku muco w’abakurambere guhera mu mwaka w’1931. Yanditse cyane ku muco nyarwanda. Nyuma y’umurimo utoroshye wo gushinga no guha Diyosezi ya Nyundo umurongo, Musenyeri Bigirumwami yaje kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku itariki ya
17 Ukuboza 1973.

Amaze kwegura yabaye muri Paruwasi ya Kivumu ndetse n’i Kigufi bityo akomeza gukora ubushakashatsi ku muco nyarwanda kugeza yitabye Imana ku itariki ya 3 Kamena 1986. Intego ye ni: “Induamur arma lucis”, -Twambare intwaro z’urumuri- (Rom 13,12).

Bigirumwami ni umwe mu ntwari za Kiliziya gatolika mu Rwanda

Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Mgr Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye.

Yitangiye abakobwa

Bigirumwami  ni we washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.

Musenyeri Bigirumwami kandi ni we wimitse Musenyeri Andre Perraudin tariki 19 Ukuboza 1955.

Mu Kuboza 1954, Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.

Ni umwanditsi w’ inyandiko nyinshi zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda zirimo imigani miremire yanditse mu 1972. Hari  inyandiko z’ubuhanga (philosophie) zirimo Imana y’abantu, Abantu b’Imana, Imana mu bantu ; Abantu mu Mana yo 1979 n’Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda yo mu 1984.

Mu muhango wo kwibuka imyaka 26 yari ishize atabarutse, Senateri Crysologue Karangwa yavuze uko yari amuzi.

Ati ” Ubwo yahabwaga ubusenyeri naei akana gato, ariko yavugwagaho ibintu byiza mu gihugu hose. Icyo gihe hari mu gihe cy’amateka mabi mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko we yarangwaga no kwigisha ubutumwa bwiza, bwamurangaga nk’uwihayimana koko.

Mubyara we Immaculate Rukamba avuga ko Bigirumwami yari umuntu witaye ku gaciro k’umuco nyarwanda, aho yaneguraga ibitabo byanditswe n’abanyamahanga ku Rwanda, bigakabya ku bijyanye n’igihugu, bityo agatoza abo yigishaga umuco wo gukunda igihugu no kukivuga. Abo banditsi ngo amateka babaga bagoretse ku Rwanda yayagororeraga mu nyandiko ze.

Iyo Bigirumwami aba akiriho yari kuba afite imyaka 117.

Musenyeri Bigirumwami yashyinguwe mu cyubahiro gihabwa abashumba ba Kiliziya Gatolika muri Katederale ya Nyundo.

Uko yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo

Nk’uko Umwanditsi Bushayija Antoine abisobanura, muri icyo gihe inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zose zayoborwaga n’abamisiyoneri bera b’abazungu kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura ashobora kugira ubwenge nk’ubw’abazungu.

Bashakaga guha ubuyobozi abirabura buhoro buhoro, ariko bakumva nta bushobozi buhagije bafite nk’ubwabo.

Bahitamo Myr Bigirumwami rero bumvaga azabizambya. Kubera iyo mpamvu, banze kumuha kuyobora Astrida (umurwa mukuru : Butare).

Astrida yari nk’Ururembo. Ryari irembo ry’igihugu ryacagamo abakomeye baturutse Usumbura (Bujumbura). Babonaga ari ukwisebya guha umwirabura akahabora, bakumva ko hari kugaragara akajagari.

Bamuhaye kujya kuyobora mu misozi y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba (Kibuye, Gisenyi n’igice cya Ruhengeri by’icyo gihe). Bavugaga ko nabizambya ntawuzabibona, kuko hari hitaruye.

Ahageze nyamara yahayoboye neza, ndetse ahateza imbere ku buryo butangaje.

 

Myr Bigirumwami yabimburiye abandi ihame ry’uburinganire

Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Myr Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye.

Ariko icyo yibukirwaho cyane ni uko ari we washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.

Ishuri rya Gatagara ryashimuswe n’Abakoloni

Myr Bigirumwami yatekereje gushinga ishuri ry’icyitegererezo mu Rwanda abigishainama abayobozi be, asaba inkunga u Bubiligi buremera, Umwami Rudahigwa na we arabishyigikira cyane.

Iryo shuri ryari kubakwa i Gatagara hari nk’isangano. Ryari kuzagira inshingano yo guteza imbere ubumenyi n’ubuhanga ku rwego ruminuje mu Rwanda.

Ubwo ibyangombwa byose byari byabonetse kugira ngo ryubakwe, ntawamenye uko byagenze, Abakoloni bisubiyeho ku munota wa nyuma baryimurira i Bujumbura ryitwa Collège Christ-Roi i Bujumbura.

Icyo cyemezo cyababaje Myr Bigirumwami n’Umwami Rudahigwa ariko barabyakira.

Myr Bigirumwami yimitse umuzungu Myr Perraudin

Myr Perraudin azwi cyane mu mateka y’u Rwanda nk’umuntu wagize uruhare muri politiki zayoboye igihugu mu myaka ya za 50 na 60. Yahawe ubusenyeri tariki 19 Ukuboza 1955, yimikwa na Myr Bigirumwami.

Myr Perraudin ni we waje no gusimbura Myr François Deprimoz ku buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda nka Archevèque/Archbishop, na we waje gusimburwa na Myr Vincent Nsengiyumva kuri uwo mwanya.

Myr Bigirumwami yatotejwe n’ubutegetsi bwa Kayibanda

Ubwo inkundura y’amashyaka yadukaga mu mpera ya za 50, Myr Bigirumwami yarayitaruye, ndetse n’aho Kayibanda Gregoire ashyiriwe ku butegetsi, Abamisiyori bera bagenzi be bamwishyizemo cyane kuko bo bari bashyigikiye Kayibanda n’ishyaka rye, we ntabikurikire.

Kayibanda amaze gufata ubutegetsi bakomeza kumurwanya, abapadiri bamufashaga mu kazi bagenda babamucaho, ndetse bigera aho bamugera amajanja bakamutegera mu gico, aho azaca ngo bamwice.

Bimaze gukomera ajya kureba Perezida Kayibanda, aramubaza ati “ko nta cyaha nzi nagukoreye, urampora iki?” Kayibanda ati ”icyo dupfa ni uko wanga Parmehutu”. Myr Bigirumwami ati “icyo mpfa na parmehutu ni uko ivangura kandi ntabibasha, kuko nahawe kuyobora intama zose ntarobanuye”.

Myr Bigirumwami yasize inyandiko zitandukanye

Mu kuboza 1954, Myr Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE, kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.

Inyinshi mu nyandiko yasize zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda. Zimwe muri zo ni izi:

-Imigani miremire, 1972
-Imana y’abantu, abantu b’Imana, Imana mu bantu abantu mu Mana, 1979
-Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda, 1984

Myr Aloys Bigirumwami yaranzwe n’urukundo, gufasha abandi, guharanira ubumwe bwa bose, gukunda umuco ku buryo budasubirwaho, kwitanga no kuba intangarugero kuri benshi. Yatabarutse mu mwaka wa 1986. Igitabo Bushayija yanditse kuri Myr Bigirumwami kiboneka mu maguriro yose y’ibitabo, i Kigali.

 

Bushayija Antoine wasohoye igitabo ku buzima bwa Myr Bigirumwami