Covid-19 zo mu bihugu zahawe amazina mashya

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje amazina mashya y’ubwoko bwa Covid-19.

Kuva ku wa mbere, OMS izajya ikoresha inyuguti zo mu rurimi rw’Ikigereki ishaka kuvuga amoko ya Covid-19 yabonetse bwa mbere mu Bwongereza, Afurika y’epfo no mu Buhinde n’ayandi.

Nk’urugero, ubwoko bwo mu Bwongereza bwahawe izina rya Alpha, ubwo muri Afurika y’epfo buhabwa izina rya Beta, naho ubwo mu Buhinde bwitwa Delta.

OMS yavuze ko ibi ari mu rwego rwo koroshya ibiganiro kuri ayo moko ya Covid-19, ndetse no gukuraho ipfunwe runaka ryaterwaga n’amazina yari asanzweho yitirirwaga ibihugu.

Mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatanu, leta y’Ubuhinde yanenze izina ryahawe ubwoko bwa B.1.617.2 – bwabonetse bwa mbere muri icyo gihugu mu kwa cumi mu 2020 – ry'”ubwoko bwo mu Buhinde”, nubwo OMS nta na rimwe yari yarabwise gutyo.

Maria Van Kerkhove, ukuriye ibijyanye na tekinike muri OMS mu kurwanya Covid, yanditse kuri Twitter ati:

“Nta gihugu na kimwe gikwiye guterwa ipfunwe no gutahura no gutangaza amoko [ya Covid]”.

Madamu Maria yanasabye ko habaho “kugenzura gukomeye” ubwoko bushya, no gusaranganya amakuru ya siyansi mu gufasha guhagarika ikwirakwira ryabwo.

Amazina ya siyansi aragumaho

Inyuguti zizagaragaza amoko ateye impungenge n’andi yo kwitabwaho. Urutonde rwose rw’amazina rwatangajwe ku rubuga rwa internet rwa OMS.

Izi nyuguti zo mu Kigereki ntabwo zisimbura amazina ya siyansi yari asanzweho y’ayo moko ya Covid.

Mu gihe hatangazwa ku mugaragaro amoko arenga 24, ubwo buryo bw’amazina y’inyuguti zo mu Kigereki buzaba burangiye kuko Ikigereki kigira inyuguti 24, bisabe ko hatangazwa ubundi buryo bushya bw’inyito, nkuko Madamu Maria yabibwiye igitangazamakuru STAT News.

Yabwiye urwo rubuga rw’amakuru rwo muri Amerika ati:

“Ntabwo turimo kuvuga ngo simbuza B.1.1.7, ahubwo mu by’ukuri ni ukugerageza gufasha mu kuganiraho n’umuntu muri rusange”.

“Kugira ngo mu mvugo yo muri rubanda, dushobore kuvuga kuri aya moko mu rurimi rurushijeho koroha”.

Ku wa mbere, umuhanga muri siyansi ugira inama leta y’Ubwongereza yavuze ko iki gihugu kiri mu cyiciro cy’ibanze cy’inkundura ya gatatu y’ubwandu bwa coronavirus, ku ruhande rumwe bwatewe na Delta, cyangwa ubwoko bwo mu Buhinde.

Byibazwa ko bukwirakwira vuba cyane kurusha Alpha (ubwoko bwo mu Bwongereza, bwabonetse mbere ahitwa Kent), bwabaye intandaro y’ukwiyongera kw’ubwandu mu Bwongereza mu gihe cy’ubukonje bwinshi.

Hagati aho, igihugu cya Vietnam gisa nkaho cyatahuye igisa n’uruhurirane rw’ayo moko yombi uko ari abiri.

Ku wa gatandatu, minisitiri w’ubuzima wa Vietnam yavuze ko ubwo bwoko bushobora gukwirakwira byihuse kurushaho mu mwuka, ndetse avuga ko ari “bubi cyane”.

Ivomo:BBC