Congo Kinshasa na Uganda hakekwa abakekwaho jenoside kurusha ahandi ku Isi

Ubushinjacyha bw’u Rwanda butangaza ko ibihugu byo mu karere birimo Congo Kinshasa na Uganda ari ibihugu biza imbere mu karere mu kugira abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe muri ibyo bihugu.

Ibyo bigaragazwa n’umubare w’impapuro ubutabera bw’u Rwanda bumaze kohereza muri ibyo bihugu. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi avuga ko guhera mu mwaka w’2007, impapuro 1146  zimaze koherezwa mu bihugu 33.

Uganda na Congo Kinshasa biza ku isonga, kuko muri Congo hoherejweyo herejwemo impapuro 408, mu gihe muri Uganda ari 277. Muri Congo havugwa abari abayobozi muri leta yariho mbere no muri jenoside bahahungiye, abari abasirikare bagiye mu mitwe igamije kurwanya u Rwanda ubwo bari bamaze gutsindwa urugamba bahanganagamo n’ingabo za APR.

Nkusi avuga ko ibyo gutanga izo mpapuro bitahagaze, kuko ngo bigikomeza uko hagenda hagaragara abandi bantu bakekwaho urwo ruhare,

Agira ati “Akazi karakomeje urebye uko bikorwa, uko imyaka ishira izi mpapuro zigenda ziyongera, n’ubu hari izindi turimo dukora, imibare ishobora kwiyongera mu gihe cya vuba kuko abantu baracyahari benshi”

Yungamo ko hagaragara imbogamizi zo kumenya aho bari, kuko mbere yo kuzitanga babanza kumenya aho abakekwa baherereye.

Uretse mu bihugu  byo mu karere hari n’abashakishwa mu bihugu by’i Burayi, aho ahoherejwe impapuro nyinshi kuri uwo mugabane ari mu Bufaransa hoherejweyo 47, mu gihe mu Bubiligi hoherejweyo 40, mu Buholandi ni 26 mu gihe muri Canada ari 14.

Nubwo ariko ngo u Rwanda rutanga izi mpapuro ngo rwohererezwe abakekwaho uru ruhare, Nkusi avuga ko hari ibihugu bihitamo kubaburanishiriza aho bari. Muri byo harimo Amerika yagiye iburanisha bamwe, u Bufaransa bwaburanishije Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya Burundu na Capt Simbikangwa Pascal wakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Muri rusange abantu 23 baburaniye mu bihugu bitandukanye.

Nkusi yemeza ko kuba igihugu cyemera kuburanisha ukekwaho uruhare muri Jenoside buba ari ubundi bufatanye bukomeye.

Kugeza ubu abamaze koherezwa mu Rwanda bageze kuri 24.