Ukuriye RIB muri Rusizi “yafatiwe mu cyuho cya ruswa”

Ukuriye Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu karere ka Rusizi yafashwe yakira ruswa.

Amakuru yatangajwe n’urwego akorera (RIB) avuga ko yakiraga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 300, kugirango afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ishima abatanze amakuru kugirango ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.

Isaba ufite amakuru kuri ruswa, guhamagara ku murongo utishyurwa 2040 bityo akaba atanze umusanzu wawe mu kwubaka igihugu kizira ruswa.

Abakozi ba RIB 32 batawe muri yombi

RIB iherutse gutangaza ko abakozi barwo bagera kuri 32, bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho icyaha cya ruswa guhera mu 2017 ubwo uru rwego rwatangiraga.

Ibi uru rwego rwabitangaje ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n’akarengane birwanywa.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa.

Ati “Umukozi wacu tumenye ko yaketsweho ruswa, icya mbere ahita ahagarara mu kazi by’agateganyo tukamukorera iperereza, tukamukorera dosiye y’ibihano by’urwego rwo mu kazi, byamufata agahita yirukanwa.”

Kalihangabo yavuze ko hari abamaze gusezererwa bageze kuri 32 kuva RIB yatangira, ko n’iyo bamaze kwirukanwa bakomereza mu nkiko.

Ati “Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo aricyo cyose cy’imyitwarire iganisha kuri ruswa kuri RIB ni ikosa rituma udashobora kuguma mu kazi.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu 2019 bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.