Mali: Perezida na Minisitiri w’intebe bavanweho bafungwa n’igisirikare

Abategetsi ba gisirikare muri Mali kuri uyu wa mbere bafunze umukuru w’igihugu, minisitiri w’intebe n’uw’ingabo.

Ni igikorwa bamwe bavuga ko kigiye gutuma ibha politike muri icyo gihugu biba muzunga , mu gihe hari hashize amezi kudeta y’abasirikare ikuyeho uwahoze ayoboye icyo gihugu, Ibrahim Boubacar Keita.

Uwo yahiritswe ku  butegetsi n’igisirikare tariki 18 Kanama 2020 mu gikorwa cyari kiyobowe n’abakoloneli bivugwa ko bashobora kuba ari bo bayoboye n’icyo.

Abavanweho ni Perezida Bah Ndaw, Minisitiri w’intebe Moctar Ouane hamwe n’uw’ingabo, Souleymane Doucoure, bari ab’inzibacyuho.

Bose bajyanwe mu kigo cya gisirikare kiri i Kati, hanze y’umurwa mukuru Bamako. Ibi byabaye inyuma y’aho abategetsi babiri ba gisirikare batakarije imyanya yabo mu ivugururwa ry’abagize leta, nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabyumvise ku makuru ava mu badiplomate no muri leta abivuga.

Loni muri Mali, yasabye ko abo bategetsi barekurwa vuba na bwangu nta kindi gisabwe, kandi ababikoze bakabiryozwa.

Intumwa z’ishyirahamwe ry’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika, ECOWAS, zirajya muri Mali kuri uyu wa kabiri gufasha gutorera umuti icyo bise ukugerageza guhirika indi nshuro, nkuko itangazo rusange ry’ubumwe bwa Afurika, ubumwe bw’u Burayi hamwe n’ibihugu bitari bike by’i Burayi ryabivuze.

Icyatumye abo basirikare bafata icyo cyemezo ntikiramenyekana neza.

Umwe mu basirikare bakuru yavuze ko abo bayobozi bari mu kazi kabareba, mu gihe umwe mu bagize leta yeruye ko bafungiwe mu kigo cya gisirikare.

I Bamako nta nyoni itamba

Mu nujyi wa Bamako ngo nta nyoni itamba, abo mu miryango mpuzamahanga bari gutanga ubutumwa, ibihugu birimo Amerika byo byaburiye abaturage babyi bari muri uyu mujyi ko umutekano waho utizewe muri uyu mujyi umaze gukorerwamo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi inshuro enye kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge..

Ubugambanyi

Umusesenguzi mu bya politike, Bassirou Ben Doumbia, yatangarije France 24, ko iri hirikwa ry’ubutegetsi ryatewe n’umwuka muke wari hagati ya guverinoma y’inzibacyuho n’igisirikare.

Yungamo ko abahiritse Keita ubwo uwari minisitiri w’intebe yeguraga ndetse n’ishyirwaho ry’umushya na guverinoma ye. Aha niho ahera avuga ko ibyabaye byarimo ubugambanyi bw’icyo gisirikare kitagishijwe inama nyuma yo gutanga ubutegetsi mu mezi 18 cyabumaranye, cyo cyarifuzaga imyaka itatu.

Iyi sanamu yafashwe kw'itariki ya 25 ukwezi kw'icenda, 2020 yerekana perezida wa reta mfatakibanza ya Mali, Bah Ndaw mu birori vyo kumwimika i Bamako.
Iyi foto  yafashwe tariki ya 25 Nzeri, 2020 yerekana perezida wa leta w’inzibacyuho wa Mali, Bah Ndaw mu birori byo kumwimika i Bamako