Karongi: Bamwe mu banyeshuri barya abandi babarungurukira mu madirishya
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Rubengera mu karere ka Karongi,baravuga ko badahabwa ifunguro rya ku manywa kubera ko batishyuye amafaranga asabwa cyangwa batarangije kuyishyura, mu giheubuyobozi bw’ikigo butabohereza iwabo ngo bajye kuyashaka bigakavarimo kwirirwa batariye.
Ubwo radio Isangano dukesha iyi nkuru yageraga kuri iryo shuri, bamwe bari aho barira, barya abandi bari hanze mu madirishya barebera. Bamwe muri abo banyeshuri bavuga ko batemererwa kurya ifunguro rya saa sita niyo baba baratanze igice cy’amafaranga asabwa ariko bakaba batanoherezwa mu rugo kuzana ayasigaye.
Umwe ati “Amasaha yo kurya iyo ageze abajya kuri table (ku meza) ni ababa bararangije kwishura amafaranga yose ariko niyo waba usigayemo igiceri cy’ijana ntibemera ko ujya kurya”.
Undi nawe ati “Iyo abandi bagiye kurya usanga duhagaze mu madirishya twitegereza uko barya inzara ikarushaho kuturya”.
Undi nawe ati “Kuba tutarya saa sita bitugiraho ingaruka mu myigire kuko ntiwakurikira amasomo neza utariye,ikindi nuko batanatwohereza iwacu ngo tujye kuyashaka tuyazane”.
umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rubengera, Munyantwari Olivier, avuga ko ibyo abanyeshuri bavuga atari ukuri.
Ati “Ibyo bavuga si ukuri ni amarangamutima ntamwana twangira gufata amafunguro, ibi tubikora kugirango ababyeyi baze basobanure ikibazo bahuye nacyo iyo baje twumvikana uko bazishyura abana tukabareka bakarya kuko ikosa ntabwo riba ari iry’abana kuko aribo batishyura, ikibazo kiba ari icy’ababyeyi”.
Munyambaraga Cyrille,uhagarariye komite y’ababyeyi kuri icyo kigo avuga ko ikibazo kinini gifite ababyeyi. Ati “Ikigo sicyo gifite ikibazo ikibazo ni ababyeyi batubahiriza inshingano zabo zo kunganira ikigo kugaburira abana babo,ndasaba bagenzi banjye b’ababyeyi ko bajya bishyua amafaranga y’ifunguro kugirango abana bashobore kugaburirwa”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere, Hitumukiza Robert,umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere avuga ko kuba abanyeshuri batarishyura amafaranga y’ishuri batarya ku ishuri harimo n’uruhare rw’abayeyi, ati:
“Ntabwo dushyigikiye ko abana birukanwa kubera kudatanga amafaranga y’ifunguro, ni uruhare rw’ababyeyi kumva ko bagomba kwishyurira abana babo kugirango bashobore kugaburirwa, kandi ababyeyi bamenye ko hari itegeko ry’umuryango n’abantu rihana umuntu utita ku nshingano z’uburere bw’umwana we. Abirengagiza ibyo rero, iri tegeko rishobora kubahana. Tukaba dusaba ababyeyi rero kugira uruhare mu kugaburira abana babo. Ikindi nasaba ubuyobozi bw’ikigo ni uko bwakora urutonde rw’ababyeyi batuzuza insingano zabo neza bakarushyikiriza ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere tukabafasha gukurikirana icyo kibazo”.
Iki ngo kibaye icyumweru cya kabiri gitangiye abana batishyuye cyangwa barimo ibirarane by’amafaranga y’ishuri ku ishuri ry’isumbuye rya Rubengera badahabwa ifunguro rya saa sita ibintu bavuga ko bituma biga nabi.
Mutsinzi Claude