Umuganga mu bitaro bya Byumba akurikiranweho gusambanya ku gahato umugore utwite yasuzumaga

Umuganga ukorera mu Bitaro bya Byumba,  biherereye mu karere ka Gicumbi yategetswe  gufungwa  iminsi mirongo  itatu by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore  wari utwite  agiye kwipimisha.   

Uyu muganga Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore  wari utwite  mu gihe agiye kwipimisha kuri Rendez-vous [gahunda] yari yamuhaye, yo ku itariki  1/08/2020 aho  ngo yahageze akamukoresha  imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe agiye kumusuzuma.

Umugore yihutiye kubivuga mu nzego zibishinzwe bahita bamushyikiriza abahanga hafatwa ibizamini birasuzumwa bigaragaza ko hari isano bifitanye n’ukekwaho icyaha.

Mu iburana rye uyu muganga  yasabaga  ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa  hazwi , agasaba ko hakwitabwa ku ngwate yatanze akarekurwa by’agateganyo.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwagaragaza ko  hakurikije uburemere bw’icyaha aregwa   yakurikiranwa   afunzwe  by’agateganyo  kandi   ko  n’iperereza   rikomeje  bukaba  bwaragaragaje ingingo  z’amategeko  zashingirwagaho   bubisaba .

Mu isomwa ry’Urubanza riherutse kuba mu cyumweru gishize, urukiko rwamufunze iminsi mirongo itatu , bushingiye ku ngingo 74al 1 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha .