Umuganga mu bitaro bya Byumba akurikiranweho gusambanya ku gahato umugore utwite yasuzumaga
Umuganga ukorera mu Bitaro bya Byumba, biherereye mu karere ka Gicumbi yategetswe gufungwa iminsi mirongo itatu by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari utwite agiye kwipimisha.
Uyu muganga Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kuba yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari utwite mu gihe agiye kwipimisha kuri Rendez-vous [gahunda] yari yamuhaye, yo ku itariki 1/08/2020 aho ngo yahageze akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe agiye kumusuzuma.
Umugore yihutiye kubivuga mu nzego zibishinzwe bahita bamushyikiriza abahanga hafatwa ibizamini birasuzumwa bigaragaza ko hari isano bifitanye n’ukekwaho icyaha.
Mu iburana rye uyu muganga yasabaga ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa hazwi , agasaba ko hakwitabwa ku ngwate yatanze akarekurwa by’agateganyo.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwagaragaza ko hakurikije uburemere bw’icyaha aregwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo kandi ko n’iperereza rikomeje bukaba bwaragaragaje ingingo z’amategeko zashingirwagaho bubisaba .