Ukraine: Putin yakoresha ibisasu by’uburozi?

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin aherutse kuvuga ko uzitambika icyo gihugu mu ntambara yacyo muri Ukraine azagira ingaruka atigeze kubona, ndetse asaba igisikare gutegura intwaro kirimbuzi z’uburozi.

Ni mu gihe kandi havuzwe ikoreshwa ry’ibisasu by’uburozi kirimbuzi mu ntambara biheruka gukoreshwa mu ntambara ya kabiri y’Isi, nyuma Amerika yashatse kubikoresha mu ntambara yarwanaga na Koreya ya Ruguru mu myaka 1960, gusa yakwibuka ingaruka byagize kuri Hiroshima na Nagasaki muri iyo ntambara, Gen MacArthur wabitekereje yahise yeguzwa shishi itabona.

Aho niho abasesenguzi bahera bibaza niba ibi bisasu byakoreshwa mu ntambara Putin ahanganyemo na Ukraine. Umunyamakuru wa BBC uri mu Burusiya hari uko abibona.

Bwana Steve Rosenberg agira ati :

Reka tangire nemeza. Inshuro nyinshi naratekerezaga nti: “Putin ibi ntiyabikora”. Ariko akabikora.”

“Yakwigarurira Crimea, koko?” Yarabikoze.

“Ntiyashoza intambara muri Donbas.” Yarabikoze.

“Ntiyatera Ukraine.” Yarabikoze.

Maze kwanzura ko interuro “ntiyakora ibi” idakora kuri Vladimir Putin.

Ibyo bitera ikibazo gikomeye:

“Ese ashobora gukanda ‘button’ y’igisasu kirimbuzi?”

Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zitegurwa “bidasanzwe”, kubera “amagambo y’ubushotoranyi” kuri Ukraine y’abategetsi ba NATO.

Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

Yagize ati: “Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze – nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka.”

Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel ati: “Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y’intwaro kirimbuzi.”

Yongeraho ati: “Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk’umukuru wa Kremlin, ahubwo nk’umutegetsi w’isi; mu buryo nk’ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z’imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza ‘button’ y’igisasu.

“Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka.”

Putin, areba iraswa ry'igisasu mu myitozo ya gisirikare mua 2005, ashobora gufata ingingo ikomeye mu gihe intambara muri Ukraine yaba ari kuyitsindwa

Putin, areba iraswa ry’igisasu mu myitozo ya gisirikare mu 2005, ashobora gufata ingingo ikomeye mu gihe intambara muri Ukraine itamuhira

Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko “…igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n’abayituye. Ndi umuturage w’Uburusiya n’umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?”

Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by’iburengerazuba – mu buryo bwatunguye Kremlin – byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k’Uburusiya kuri mu kibazo.

Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: “Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y’Uburusiya urwego rw’imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma ‘system’ idakora.

“Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y’Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira.”

Niba Putin ahisemo inzira y’igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

Dmitry Muratov ati: “Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi.”

Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w’imbaraga zose w’Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.

Pavel Felgenhauer ati: “Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye.”

Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk’igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba.

Cyane ko interuro “ntiyabikora” idakora kuri we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *